Umunyamideli Mbabazi Shadia wamenyekanye mu isi y’imyidagaduro mu mitoma myinshi yifurije isabukuru nziza umusore bari mu rukundo.
Shaddyboo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bw’amasaha 24 gusa yifashishije ifoto y’umukunzi we maze avuga ko ari undi mwaka mwiza wo kwishima kuri bo no gukora ibirenze bari kumwe.
Shaddyboo akomeje kugaragaza ko aryohewe n’urukundo nyuma y’imyaka myinshi yari itambutse nta musore yerekana bakundana uretse abagiye bamuvugwaho akirinda kugira icyo abitangazaho.
Shaddyboo ni umwe mu banyamideli bafite izina rikomeye hano mu rwanda cyane ko ari no mu bafite umubare mwinshi w’abantu bamukurikirana ku mbugankoranyambaga akoresha.
Akunze kugaragara mu bikorwa bwinshi byiganjemo iby’imyaidagaduru ndetse n’ibyo akora by’urukundo by’umwiharika ku munsi w’isabukuru ye aho asangira n’abana batishoboye ndetse n’ibindi.