Samuel Little, umugabo ibiro by’iperereza FBI bivuga ko ari we muntu wishe abantu benshi mu mateka ya Amerika, yapfuye afite imyaka 80.
Yaguye mu bitaro byo muri California kuwa gatatu, nk’uko byemejwe n’ibiro bishinzwe imfungwa muri iyi leta.
Little yari mu gifungo cya burundu yakatiwe nyuma yo guhamwa no kwica abagore batatu.
Gusa kugeza mu gihe cy’urupfu rwe, yari amaze kwemeza ko ysihe abagore 93 hagati ya 1970 na 2005.
Abategetsi bavuga ko yibasiraga abantu badafite kirengera, benshi muri bo ari abagore bicuruza ku mihanda cyangwa abasabitswe n’ibiyobyabwenge.
Uyu mugabo wahoze ari umukinnyi w’iteramakofe, yabanzaga gukubita abantu ikofe ry’ingusho mbere yo kubaniga – bivuze ko buri gihe nta bimenyetso, nk’igikomere, byerekanaga ko uwo muntu yishwe.
Ahubwo benshi byavugwaga mu kwibeshya ko bishwe n’ibiyobyabwenge bikabije cyangwa impanuka, ntihakorwe iperereza. FBI ivuga ko imibiri imwe y’abo yishe itigeze iboneka.
Umwaka ushize, FBI yavuze ko abahanga mu busesenguzi bayo babona ko ibyo Little yemera ko yakoze “ari byo”.
Banasohoye amashusho y’abantu yashushanyije ari muri gereza agerageza gufasha abashaka kumenya abantu yishe.
Samuel Little yafashwe mu 2012 muri leta ya Kentucky aregwa ibiyobyabwenge yohereza muri California, aho bamukoreye isuzuma rya DNA.
Yari asanzwe ashakishwa aregwa ibyaha byinshi, kuva ku kwibisha intwaro kugera ku gufata abagore ku ngufu, ahantu hatandukanye muri Amerika.
Ibizamini bya DNA byamuhuje n’ubwicanyi butatu butasobanutse bwabaye mu 1987 no mu 1989 i Los Angeles.
Mu rubanza yaburanye ahakana ibyaha, ariko nyuma biramuhama akatirwa gufungwa burundu nta kujurira, muri gereza niho yagiye avuga ubundi bwicanyi bukabije yakoze.