Rwatubyaye mu myitozo itari iya Rayon Sports, bucece yerekeje mu yindi kipe

351

Myugariro akaba na kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yasangije abamukurikira amafoto ari mu myitozo y’indi kipe itari iyo asanzwe akinira mu Rwanda ya Rayon Sports.

Rwatubyaye yagaragaye ari mu myitozo ya Shkupi FC ikina ikiciro cya mbere muri Macedonia gusa kuri ubu ikaba iri gukorera imyitozo muri Turkey. Rwatubyaye ntabwo ari mushya muri iyi kipe kuko yigeze kuyikinira mbere yo kugaruka muri Rayon Sports.

Uhereye ibumoso: Rwatubyaye Abdul mu myitozo ya Shkupi FC

Kapiteni wa Rayon Sports Rwatubyaye yaramaze iminsi adakora imyitozo muri iyi kipe nyuma yo kugira imvune ubwo bakinaga n’ikipe ya Police FC tariki 28 Mutarama 2024 mu mukino wa 1/2 k’irangiza mu gikombe k’Intwari. Police FC yaje gukuramo Rayon Sports iyitsinze kuri penaliti kuko umukino wari warangiye ari igitego 1-1.

Ubwo yashyiragaho aya mafoto ari mu myitozo ya Shkupi FC yanditseho amagambo agira ati;”Ni iby’agaciro kuba ndi hano ngo ntangire inshingano ntasoje mu Burayi.”

Ubutumwa bwa Rwatubyaye yanyujije kuri Instagram

Rwatubyaye yaragifite amasezerano ya Rayon Sports yagombaga kuzamugeza mu mpera z’uyu mwaka w’imikino gusa mu bigaragara ni uko uyu mukinnyi yamaze gutandukana n’iyi kipe.

Uyu abaye umukinnyi wa kabiri Rayon Sports itakaje nyuma y’umugande Joachiam Ojera werekeje muri Al Mokawloon Al Arab SC yo mu Misiri muri uku kwezi kwa mbere.