Sosiyete ya Rwandair ikora ingendo zo mu kirere yatangaje ko izahagarika ingendo ziva cyangwa zijya Mumbai mu Buhinde mu byumweru biri imbere.
Mu itangazo Rwandair yasohoye kuri uyu wa gatanu tariki 1 Werurwe 2024 yavuze ko ihagaritse ingendo zose yari gukora hagati ya Kigali na Mumbai gusa ntiyigeze itangaza impamvu nyirizina yateye izi mpinduka.
Ibinyujije kuri X yahoze yitwa Twitter yagize iti;”Tubabajwe no kubamenyesha ko Rwandair yasubitse ingendo zo kuva cyangwa Mumbai, bizatangira kubahirizwa tariki 15 Werurwe 2024.”
Yakomeje igira iti;”Abagenzi bari bafite amatike ya Rwandair ya nyuma y’icyo gihe basabwe kutumenyesha cyangwa bakamenyesha aho bakatishirije bagasubizwa amafaranga yabo cyangwa bagashakirwa ukundi bazagenda.”
Si ubwa mbere izi ngendo hagati ya Kigali na Mumbai zisubikwa kuko ziheruka gusubikwa muri 2020 kubera icyorezo cya Corona virusi cyari cyugarije isi. Icyo gihe zahagaritswe tariki 12 Werurwe 2020 gusa ziza kongera gusubukurwa tariki 16 Ugushyingo 2020.
Rwandair yatangiye gukora ingendo hagati ya Kigali na Mumbai kuva muri 2017. Muri izi ngendo kandi, Rwandair ntigira aho ihagarara mu nzira nk’uko mu zindi ngendo bigenda ahubwo igenda amasaha 7 mu kirere kuva mu mujyi umwe ijya mu wundi ntahandi ihagaze.