Rwanda Premier League yashyize umucyo ku mukino wa Rayon Sports na APR FC

1500

Rwanda Premier League Board yatangaje ko imikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda yariteganyijwe hagati ya tariki 19-20 n’umukino w’ikirarane wari guhuza Rayon Sports na APR FC yasubitswe kubera imikino y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Kuri uyu wa kane tariki 10 Ukwakira 2024 nibwo Rwanda Premier League yasohoye itangazo ryashyize umucyo ku mpaka zari zimaze iminsi zo kwibaza niba tariki 19 Ukwakira koko hazakinwa umukino w’ikirarane wari guhuza Rayon Sports na APR FC kuri Sitade Amahoro.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru izwi nk’Amavubi ikaba ifite imikino y’umunsi wa gatatu y’amatsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizaba umwaka utaha izakinamo na Benin kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukwakira, yongere ikine na Benin umukino wo kwishyura tariki 15 Ukwakira kuri Sitade Amahoro.

Hakaba harahise hiyongeraho imikino ibiri y’ijonjora ry’ibanze rya CHAN, iri ni irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu y’abakinnyi bakina iwabo, u Rwanda rukaba rwaratomboye Djibouti.

Umukino wa mbere ukazakinirwa muri Djibouti tariki 25 Ukwakira naho umukino wo kwishyura ukazakinwa tariki 1 Ugushyingo 2024.

Ibi nibyo byatumye imikino y’umunsi wa gatandatu isubikwa ndetse n’umukino wa Rayon Sports na APR FC.

Kuki ibi byari byateje impagarara mu bakunzi b’umupira w’amaguru?

Impaka zose zatangiye ubwo ikipe ya APR FC yasohokeraga u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Shampiyona y’uyu mwaka wa 2024-25 yatangiye APR FC ikiri mu mikino ya CAF Champions League bituma igira imikino y’ibirarane ine harimo n’umukino w’umunsi wa gatatu yari kwakirwamo na Rayon Sports, uyu mukino waruteganyijwe kuba tariki 14 Nzeri 2024.

Mu mikino ya CAF Champions League, APR FC yaje gusezererwa na Pyramids FC yo mu Misiri ku giteranyo cy’ibitego 4-2. Nyuma yo kuva muri iyi mikino, APR FC yakinnye umukino wayo wa mbere wa shampiyona tariki 28 Nzeri 2024 ubwo yakirwaga na Etincelles FC kuri Sitade Umuganda i Rubavu, uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Mu gutegura gahunda y’uko APR FC izakina imikino yayo y’ibirarane, Rwanda Premier League Board yatangaje ko APR FC izatangira ikina ikirarane cya Rayon Sports tariki 19 Ukwakira, igakurikizaho ikirarane cya Vision FC tariki 30 Ukwakira, igakurikizaho ikirarane cya Bugesera FC tariki 4 Ukuboza n’ikirarane cya Kiyovu Sports tariki 11 Ukuboza.

Uko ibirarane bya APR FC byari byateguwe

Iki gihe ntawabonaga ikibazo mu kuba APR FC izatangira ikina ikirarane cy’umunsi wa gatatu na Rayon Sports mbere y’ibindi birarane gusa impaka zazamutse ubwo byatangiraga guhwihwiswa ko uyu mukino uba utegerejwe na benshi ushobora kongera gusubikwa bwa kabiri kubera imikino y’ikipe y’igihugu.

Impaka zakajije umurindi ubwo byavugwaga ko APR FC yasabye ko ingengabihe yayo yahindurwa ikazakina umukino w’umunsi wa gatandatu yarifitanye na Gasogi United tariki 18 Ukwakira aho gukina umukino w’ikirarane yari yarashyiriweho wa Rayon Sports tariki 19 Ukwakira.

Ibi byatumye benshi bibaza niba ikipe ariyo yitegurira ingengabihe y’imikino yayo, bigahuzwa no kuba ikipe ya APR FC yarangaga gukina na Rayon Sports kandi ititeguye neza kuko imikino itatu yose yaherukaga gukina mu marushanwa ntanumwe yatsinze, yanganyije ibiri, itsindwa umwe.

Ku rundi ruhande, Rayon Sports idafite umuyobozi kugeza ubu nyuma y’uko Uwayezu Jean Fidele yeguye kuri uwo mwanya kubera uburwayi, yarimaze gutsinda imikino ibiri ikurikirana muri shampiyona ndetse ifite akanyabugabo ikura ku bakunzi bayo bakuru bitwa ‘Imena’ bari bari guterateranya ngo ikipe ibashe kubaho.

Ikiyongera kuri ibi, Rayon Sports yaritegereje umukino wa APR FC nk’uwo izakuraho amafaranga kuko witabirwa n’abafana benshi kandi ariyo yari kuzawakira.

Ibi byose Rwanda Premier League Board yabishyizeho umucyo ivuga ko isubitse imikino y’umunsi wa gatandatu ndetse n’umukino w’ikirarane wari guhuza Rayon Sports na APR FC kubera imikino y’ikipe y’igihugu kandi biragaragara ko bitakunda ko iyi mikino koko ikinwa kubera guhurirana kw’amatariki.

Igikurikiyeho kwibazwa ni igihe shampiyona izagarukira kuko bigaragara ko guhuza amatariki n’imikino y’ikipe y’igihugu bikomeje kuba agatereranzamba dore ko mu kwezi gutaha Amavubi afite indi mikino ibiri tariki 11 Ugushyingo na tariki 19 Ugushyingo 2024 kandi n’ubundi muri ayo matariki hari hateganyijwe imikino ya shampiyona y’umunsi wa 9 hagati ya tariki 22 na 24 Ugushyingo 2024.