spot_img

Kuva tariki 11 Mutarama 2024  Guverinoma y’u Burundi yafata umwanzuro wo gufunga imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda, hari amakuru avuga ko hari abanyarwanda bafashwe bagafungwa mu bice bitandukanye.

Amakuru AMAKURUMASHYA dukesha ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyandikira mu Burundi, avuga ko abanyarwanda barenga 50 bamaze gufatirwa mu bice bitandukanye by’u Burundi kuva umunsi iki gihugu cyafungaga imipaka igihuza n’u Rwanda.

Bivugwa ko hari bamwe bafungiwe muri kasho z’urwego rw’iperereza mu Burundi, mu gihe hari n’abandi bafungiye ahantu hatazwi.

Kuba umutekano w’abanyarwanda bari mu Burundi ukemangwa byatumye na MINISPORTS ifata umwanzuro wo gucyura abakinnyi b’abanyarwanda bari bitabiriye irushanwa rya Tennis mu bato ryaberaga i Burundi ritarangiye. Iyi Minisiteri ya siporo ikavuga ko aba bana batari kugumishwa mu Burundi nyamara iki gihugu cyari kimaze gufunga imipaka.

Abana b’abanyarwanda bari baragiye mu irushanwa rya tennis mu Burundi bacyuye igitaraganya irushanwa ritarangiye

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi watangiye gututumba ubwo Perezida w’u Burundi yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara urwanya Leta y’u Burundi, ibi birego ariko u Rwanda rwabyihakanye rwivuye inyuma.

Check out other tags:

Most Popular Articles