spot_img

Mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu, akagari ka Gikombe, umudugudu wa Gafuku habayeho guhangana hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’abantu bari baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bageragezaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi bikaba byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Mutarama 2024. Umwe muri abo bantu akaba yarashwe ndetse ahasiga ubuzima naho abandi bantu 2 batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.

Abaturage batuye muri aka gace bavuze ko ahagana saa kumi nimwe z’igitondo aribwo bumvise abantu basa nk’abarwana. Babanje gukeka ko ari abiyita Abuzukuru ba Satani bazengereje abantu muri aka gace ariko nyuma baje kumva amasasu atatu avuze.

Nyuma abaturage baje guhurura bajya kureba ibibaye, bagezeyo basaga hari umuntu warashwe nibwo bamenye ko ari abantu bagerageje kwinjira mu Rwanda ngo bahungabanye umutekano baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko tubikesha ikinyamakuru Rwandatribune.com.

Ubuyobozi bwirinze kugira icyo butangaza kuri aya makuru buvuga ko butegereje abashinzwe kugenzura imipaka yombi ngo hakorwe iperereza hamenyekane icyari kizanye abo bantu n’abo aribo, niba uwarashwe ari umuturage usanzwe, umusirikare w’ingabo za Congo cyangwa ari umurwanyi wa FDRL.

Check out other tags:

Most Popular Articles