Amagaju FC yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 kuri Stade ya Huye bituma Rayon Sports yongera kwigabanyiriza amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2002 nibwo Amagaju FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu bagabo kuri Stade Huye.
Ubwo Rayon Sports yaherukaga i Huye ku munsi wa 15 wa shampiyona yahatsindiwe na Mukura VS&L ibitego 2-1.
Rayon Sports itarifite kapiteni wayo Muhire Kevin kubera ikibazo cy’imvune na Ombolenga Fitina na Adama Bagayogo bujuje amakarita 3 y’imihondo yarangije igice cya mbere ibonye igitego cyatsinzwe na Fall Ngagne ku munota wa 31.
Mu gihe Rayon Sports yari yatangiye kwizera gucyura amanota 3, ku munota wa 78 Ciiza Useni Seraphin yaciye mu rihumye ba myugariro ba Rayon Sports atsinda igitego cyo kwishyura ndetse umukino urangira utyo ari igitego 1-1, amakipe yombi agabana amanota.
Rayon Sports yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 41, irusha APR FC ya kabiri amanota 4 mbere y’uko APR FC izakina na Mukura VS&L kuri iki Cyumweru.
Fall Ngagne yujuje ibitego 13 muri shampiyona ndetse niwe uhiga abandi mu gutsinda ibitego byinshi naho Useni Seraphin umukurikira yujuje ibitego 9.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu, Rutsiro yatsinzwe na Etincelles igitego 1-0, Muhazi United itsinda Marine FC ibitego 2-0 naho Musanze inganya na Police ibitego 3-3.
Imikino ya shampiyona irakomeza kuri iki Cyumweru, Mukura VS&L yakira APR FC saa cyenda z’umugoroba kuri Sitade Huye, Vision FC yakira Bugesera FC saa cyenda z’umugoroba kuri Kigali PelĂ© Stadium naho saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Gorilla FC irakira AS Kigali kuri Kigali PelĂ© Stadium.