RPL: Ese koko VAR izakoreshwa ku mukino wa APR na Rayon Sports? 

118

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Rwanda Premier League ifite shampiyona y’u Rwanda mu nshingano aremeza ko ikoranabuhanga rya VAR ridateganywa gukoreshwa ku mukino wo ku Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025 uzahuza APR FC na Rayon Sports.

Tariki 14 Mutarama 2025 nibwo muri Sitade Amahoro hashyizwemo ikoranabuhanga ry’amashusho ryunganira abasifuzi rizwi mu ndimi z’amahanga nka Video Assistant Referee (VAR) risanzwe rikoreshwa mu mupira w’amaguru kuva muri 2018.

VAR yakoreshejwe bwa mbere mu Rwanda kuri Sitade Amahoro mu mukino warangiye irerero rya FC Bayern Munich ritsinze Intare FTC mu batarengeje imyaka 16 ibitego 4-1 mu mukino w’Irushanwa “Urubuto Community Youth Cup” tariki 26 Mutarama 2025.

Kuva icyo gihe ntamukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru wigeze ubera muri Sitade Amahoro dore ko ari n’imikino ibiri gusa ya shampiyona imaze gukinirwa muri iyi sitade kuva yavugururwa, igatahwa muri Nyakanga 2024, hakiniwe umukino wahuje Gasogi United na Rayon Sports n’umukino Rayon Sports yakiriyemo APR FC.

Kuri iki Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025 saa cyenda z’umugoroba hategerejwe umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports kuri Sitade Amahoro, ukaba umukino wa mbere uba utegerejwe n’abatari bake ndetse kuri iyi nshuro uri gutizwa umurindi no kuba APR FC iri ku mwanya kabiri muri shampiyona irushanwa amanota 2 gusa na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere.

Benshi kumva ko uyu mukino uzabera muri Sitade Amahoro kandi ikaba irimo VAR batekereje ko yazakoreshwa ndetse ahubwo bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda byemeza aya makuru gusa Rwanda Premier League Board yayateye utwatsi ivuga ko nta VAR izakoreshwa muri uyu mukino wa shampiyona.

Amategeko avuga iki ku ikoreshwa rya VAR? 

Amategeko yo gukoresha VAR y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ndetse n’Akanama Gashinzwe Kwemeza Amategeko y’Umupira w’Amaguru ku Isi, IFAB, avuga ko bitemewe gukoresha VAR ku mukino umwe gusa mu irushanwa ryose ahubwo ko mu gihe abategura irushanwa bifuza gukoresha VAR bagomba kuba bafite ubushobozi bwo kuyikoresha ku mikino yose y’irushanwa.

Ibi bivuze ko VAR itakoreshwa ku mukino wa APR FC na Rayon Sports wonyine mu gihe ku yindi mikino ya shampiyona yose itigeze ikoreshwa.