RIB yataye muri yombi uwitwa Fatakumavuta kubwo amagambo Atari meza yavuze kuri Meddy na The Ben.

120

Ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, Nibwo hamenyekanye amakuru ko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi umunyamakuru witwa Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Aya makuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, aho yavuze ko Fatakumavuta yafashwe kandi afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

Aho Dr Murangira yabivuzeho mu magambo ye Ati “Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’iminsi tumugira inama, ndetse inshuro nyinshi yagiye yihanangirizwa ariko ahitamo kwinangira. Leta ishora amafaranga menshi mu bikorwa remezo bijyanye no korohereza abantu kugira internet yihuta, kuko Leta yifuza ko imbuga nkoranyambaga zibyazwa umusaruro mu buryo bwiza hirindwa kuzikoresha ibyaha kuko amategeko ahana ibyo byaha ahari.”

Uyu munyamakuru wakoze kubitangazamakuru bitandukanye harimo contact TV, ndetse na Flash tv, Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’ igihe akora ibiganiro ku rubuga rwa Youtube yibasira abahanzi bagenzi be barimo umuhanzi Mugisha Benjamin “The Ben” yashinjaga ’sexual harrasement’; ibyatumye uru rwego rumwihanangiriza.

Fatakumavuta kandi muri iki cyumweru na bwo yumvikanye yibasira Ngabo Medard Jobert uzwi mu muziki nka Meddy avuga ko mbere y’uko ashyingiranwa n’umugore we yari amaze igihe amusambanya; ikindi avuga ko mu minsi ishize uyu muhanzi yakubitwaga na Mimi bashakanye nkuko bigarukwaho n’ikinyamakuru Bwiza.

Umuvugizi wa RIB mumagambo ye agira inama benshi yagize Ati”Imbuga nkoranyambaga nizikoreshwe neza, hirindwa kwinjira mu buzima bwite bw’abantu, gukoresha imvugo zikurura inzangano, gutukana, gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Ntabwo kugira urubuga nkoranyambaga umuntu yigengaho bitanga ubudahangarwa bwo kuba azakurikiranwa mu gihe azikoresheje nabi.”