RIB yasabwe gukurikirana iby’urunturuntu ruri mu myidagaduro

784

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, gusuzuma niba ntabyaha bikorerwa mu guterana amagambo hagati ya Yago, Sky 2, M Irénée, Godfather n’abandi.

Iki ni ikibazo kimaze iminsi aho abarimo Yago basa nk’abari mu ntambara y’amagambo.

Abinyujije kuri X, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko bitangira yabonaga ari ugukora showbiz bisanzwe ariko abona ko bimaze gufata indi ntera kugeza ubwo hazamo uturere abantu bavukamo ndetse n’inyangarwanda, bityo akaba asaba RIB ko yabikurikirana.

 

Minisitiri Utumatwishima yanditse ati,”Nabanje gukeka ko ibyo uru rubyiruko rurimo ari ugususurutsa muri showbiz, ariko hajemo ibyo kuvuga uturere abantu bavukamo n’inyangarwanda narikanze. Gutukana no kubeshyerana si umuco. Mubiveho. RIB muturebere ko nta byaha bari gukora.

Ubutumwa bwa Minisitiri Utumatwishima
Minisitiri Utumatwishima