Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), buravuga ko mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwakiriye amadosiye 187 arimo abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo 234.
Ibi byaha ngo byiganjemo amagambo akomeretsa akanasesereza abarokotse Jenoside, kwangiza imitungo y’abarokotse, kuzimiza, gutesha agaciro ndetse no kwangiza ibimenyetso by’amateka ya Jenoside biganisha ku ngengabitekerezo yayo.
Yavuze ko mu bakekwaho ibi byaha harimo abagabo 183 bangana na 78.2%, ndetse n’abagore 51 bangana na 21.8%
Yasabye urubyiruko by’umwihariko kuba aba mbere mu kurwanya ingengabiterekezo ya Jenoside, kugira ngo ruzabe mu Gihugu cyiza kizira ivangura.
Hakurikijwe Uturere, ku mwanya wa mbere haza Akarere ka Rwamagana mu hagaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside nyinshi, hagakurikiraho aka Gasabo ndetse na Rusizi.
RIB kandi yavuze ko kuva mu mwaka wa 2019 kugera mu 2023, amadosiye y’abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ku kigero cya 32.1%.