spot_img

Tariki ya 21 Mutarama 2024 nibwo umunyeshuri w’imyaka 16 y’amavuko wigaga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux (LNDC) yitabye Imana, Ikigo k’igihugu cy’Ubugenzacyaha, RIB, gikomeje iperereza ngo harebwe ko ntaburangare bw’aba bwarabayeho mu buyobozi bw’iki kigo bigatera urupfu.

Umuvugizi wa RIB MURANGIRA B Thierry yavuze ko iperereza rikomeje ku rupfu rw’umwana wigaga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux (LNDC) w’imyaka 16 kuko bikekwa ko haba harabayeho uburangare.

Ibi bije nyuma y’ubutumwa bwinshi bwakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga buvuga ko uyu mwana yaba yararwaye ariko akimwa uruhushya rwo kujya kwa muganga bikamuviramo kwitaba Imana.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko byatangiye ku wa 19 Mutarama ubwo uyu munyeshuri wigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye yarwaraga, yavugaga ko ababara umutwe ndetse anakorora.

Umuganga w’ikigo yaramusuzumye maze asanga uyu munyeshuri w’umukobwa afite ubushyuhe bwa 36°C (ni ubushyuhe busanzwe ku mubiri). Umunsi wakurikiyeho nanone uyu munyeshuri yarasuzumwe n’umuganga w’ikigo, ibipimo bigaragaza ko ubushyuye bw’uyu mwana bwari bwiyongereye bugera kuri 38°C kandi ngo yararukaga. Umuganga w’ikigo yahaye uyu munyeshuri imiti yo kugabanya umuriro no kuruka.

Umunsi wakurikiyeho hari tariki 21 Mutarama, ku munsi wo ku cyumweru. Uyu munyeshuri yongeye gusanga bagenzi be ariko n’ubundi bigaragara ko akirwaye, byaje gukomera mu masaha y’ikigoroba. Ubuyobozi bw’ikigo bubonye ko uyu munyeshuri yarembye nibwo bwahamagaye imbangukiragutabara mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali (University Teaching Hospital of Kigali, CHUK) ngo ajyanwe kwa muganga, icyo gihe nibwo ubuyobozi bwamenyesheje n’ababyeyi b’uyu munyeshuri uko bimeze.

Akimara kugezwa CHUK, uyu munyeshuri yarapimwe maze asangwamo malaria ikomeye cyane.

Minisiteri ikomeza ivuga ko abaganga bakomeje kugerageza kwita kuri uyu mwana, iki gihe ngo n’ababyeyi be bari bamaze kuhagera. Uburyo bwose bwarakoreshejwe ngo hatabarwe ubuzima bw’uyu mwana ariko biba iby’ubusa kuko yitabye Imana muri iryo joro.

Muri raporo ya Minisiteri ibyo kuba uyu munyeshuri yarimwe uruhushya rwo kujya kwivuza n’ubuyobozi bw’ikigo byo ari ibinyoma.

Bigaragara ko muri iri shuri rya LNDC bafite umuganga w’ikigo ushobora gufasha abanyeshuri mu buvuzi bw’ibanze ndetse yakoze buri kimwe ngo afashe uyu munyeshuri mbere y’uko ajyanwa kwa muganga.

Umuyobozi wa LNDC Umubikira Antoinnette MASENGESHO, yirinze kugira icyo atangaza cyane ko iperereza rikiri gukorwa ngo harebwe niba koko urupfu rw’uyu munyeshuri rwaragizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’iki kigo.

Yagize ati;”Ni igihombo kuri twe, twabuze umwana w’umunyeshuri. Hano muri LNDC turi umuryango, buri umwe ari hano ku bwa mugenzi we. Natwe dutegereje ibizava mu iperereza ku cyateye urupfu rw’umunyeshuri wacu.”

Lycee Notre Dame de Citeaux ni ishuri Gatolika ry’abihayimana baba benedictine riherereye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge.

Check out other tags:

Most Popular Articles