REG VC yongeye gutegera umusaya APR VC irahonda

1107

APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa playoffs itsinze REG VC imikino 2-0.

Mu mukino wa kabiri wabereye muri Ecole Belge de Kigali warangiye APR VC yongeye gusubira REG VC iyitsinda amaseti 3-1.

APR VC yasabwaga gutsinda umukino ngo igere ku mukino wa nyuma, niyo yatangiye yinjira mu mukino neza itsinda iseti ya mbere ku manota 25-18.

Mu iseti ya kabiri, umutoza Ndaki Mboulet Jean Patruce wa REG VC yakoze impinduka maze akuramo DUSENGIMANA Fred (Opposite hitter) ashyiramo NIYOGISUBIZO Samuel uzwi nka Taison.

Ni iseti yagoranye cyane ku mpande zombi kuko yaba Gideon wa REG VC ntiyapfushaga ubusa imipira yahabwaga na Ndayisaba (passeur) ariko kandi na Samuel wa APR VC yari mwiza mu kwataka imipira.

Amakipe yombi yakomeje kugendana cyane muri iyi seti gusa iza kurangira REG VC iyegukanye ku manota 29-27.

APR VC itarifite iguhunga yinjiranye imbaraga mu iseti ya gatatu yaje no kwegukana ku manota 25-18.

Muri iyi seti ya gatatu, REG VC yaranzwe no guhuzagurika cyane by’umwihariko muri receptions no kutarenza serivise (services).

Iseti ya kane ntiyabaye nziza kuri REG VC kuko nayo yayitakaje ku manota 25-21, umukino urangira APR VC itsinze amaseti 3-1.

Umutoza wa REG VC yagoragoje uburyo bushoboka muri uyu mukino ngo arebe ko yabona insinzi ariko biranga biba iby’ubusa.

Nyuma y’uko receptions zari zanze, mu iseti ya kane byabaye ngombwa ko abakinnyi bashyirwa no mu myanya badasanzwe bakina ngo harebwe ko byatanga umusaruro.

Gideon ussnzwe yatakira imbere (Receiving attacker) yashyizwe inyuma (Opposite hitter).

Muri uyu mukino kandi, umwana ukiri muto IRANKUNDA Fabrice wageze muri REG VC uyu mwaka nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yahawe umwanya wo gukina mu iseti ya kane.