REG VC yafashe ku nda Gisagara VC, RRA WVC yigabiza APR WVC, iseminari isigara amara masa muri TM Rutsindura

852
REG VC yegukanye TM Rutsindura

Amakipe ya REG VC mu bagabo na RRA WVC mu bari n’abategarugori nizo zegukanye irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse mu makipe y’ikiciro cya mbere ryabaga ku nshuro ya 20 muri Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare mu mpera z’icyumweru gishize (Tariki 8-9 Kamena 2024).

Amakipe arenga 52 niyo yitabiriye irushanwa rya Memorial Rutsindura mu byiciro bitandatu bitandukanye birimo amashuri abanza (abahungu n’abakobwa), ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ikiciro gikuru cy’amashuri yisumbuye, ikiciro cya mbere (abagabo n’abari n’abategarugori) ndetse na volleyball yo ku mucanga (beach volleyball).

Mu kiciro cya mbere cyari gitegerejwe na benshi cyarimo amakipe ane: UR-Nyarugenge, Gisagara VC, REG VC na APR VC.

Bitunguranye ikipe ya UR-Busogo yazindukiye mu karere ka Huye ivuye i Musanze ariko birangira idakinnye kuko byagaragaye ko itishyuye amafaranga yasabwaga yo kwiyandikisha mu irushanwa.

Byari biteganyijwe ko amakipe ane yose azengurukana, hakabarwa amanota maze amakipe abiri ya mbere agakina umukino wa nyuma.

Gisagara VC yatangiye ikina na APR VC ibasha kuyitsinda amaseti 3-1 (30-28, 16-25, 25-18, 25-18), ku kindi kibuga REG VC yihereranye UR-Nyarugenge maze iyitsinda amaseti 3-0 (25-15, 25-17, 25-12)

Imikino yakurikiyeho yarangiye REG VC itsinze APR VC amaseti 3-0 naho Gisagara VC nayo itsinda UR-Nyarugenge amaseti 3-0.

Buri kipe yarisigaje umukino umwe gusa bitewe n’uko Gisagara VC na REG VC zari zimaze gutsinda imikino ibiri yazo zahise zikatisha itike y’umukino wa nyuma naho APR VC na UR-Nyarugenge zisigara zigomba guhatanira umwanya wa gatatu.

Umunsi wo ku cyumweru warageze maze habanza gukinwa umukino w’umwanya wa gatatu warangiye APR VC itsinze UR-Nyarugenge amaseti 3-0 (25-20, 25-21, 25-21).

Umukino wa nyuma warangiye REG VC y’umutoza Mboulet ariyo yegukanye igikombe itsinze amaseti 3-2 (25-19, 25-19, 22-25, 22-25, 15-8). Igikombe cy’ubushije cyari cyatwawe na Police VC gusa kuri iyi nshuro ntabwo yari yitabiriye irushanwa.

Mu kiciro cy’abari n’abategarugori RRA WVC niyo yatwaye igikombe itsinze APR WVC amaseti 3-1 (13-25, 25-16, 25-23, 25-21). EAUR WVC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Wisdom.

REG VC na RRA WVC nk’ikipe zatwaye ibikombe zahawe igikombe giherekejwe na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiciro cy’amashuri yisumbuye, GSOB (Indatwa n’Inkesha School) niyo yegukanye igikombe itsinze PSVF yari mu rugo amaseti 3-2 (23-25, 23-25, 25-15, 29-27, 15-13).

Aya makipe anazwiho ihangana ridasanzwe hagati yayo yari yahuye no mu itsinda maze GSOB itsinda PSVF amaseti 3-0.

PSVF itarahabwaga amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma, yabaye ya nkoko iba iri iwabo igashonda umukara kuko yanyuze no mu nzira zitoroshye ngo igere ku mukino wa nyuma, yari yakuyemo Gisagara VA muri 1/4 na Nyanza TSS muri 1/2 nyamara aya ariyo makipe yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe.

Mu kiciro rusange nabwo GSOB yahuye na PSVF. Mu mukino waruryoheye ijisho warangiye GSOB yongeye gukubita ahababaza abaseminari maze itwara TM Rutsindura itsinze amaseti 3-2 (25-8, 25-14, 21-25, 17-25, 15-11).

Iseminari yateguye imikino itaha amaramasa mu irushanwa ntagikombe itwaye ityo.

Mu kiciro cy’abakanyujijeho (Amateurs), ikipe ya ASEVIF igizwe n’abakinnyi barerewe mu iseminari yongeye kwisubiza igikombe itsinze Relax.

Mu kiciro cy’amashuri abanza, GS Kigeme niyo yegukanye igikombe itsinze EP Cyarwa naho mu bakobwa EP Gatovu yegukana igikombe itsinze GS Gikore.

Mu kiciro cya volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach volleyball), Kansiime Julius/ Kwizera Pierre Marechal nibo begukanye igikombe bahigitse Shingiro Christian/ Akimana Olivier.

Mu byagaragaye muri iri rushanwa ni uko hari impano nyinshi za volleyball mu Rwanda ndetse bigaragara ko zitanga ikizere mu gihe kiri imbere.

Tournoi Memorial Rutsindura ni irushanwa ritegurwa na Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare mu rwego rwo kwibuka RUTSINDURA Alphonse wabaye umutoza wa volleyball ndetse akaba n’umurezi mu iseminari wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

RRA WVC niyo yegukanye igikombe mu kiciro cya mbere mu bari n’abategarugori
Iseminari yaserutse mu myambaro ya Kwesa Collection
Gisagara VC yananiwe kwikura mu menyo ya REG VC
GSOB yegukanye igikombe mu mashuri makuru
ASEVIF niyo yegukanye igikombe mu kiciro cy’abakanyujijeho