Reba ariko ntukoreho: APR BBC yapyinagaje REG BBC yegukana Rwanda Cup 2024

828

Kuri uyu wa gatanu tariki 9 Kanama 2024 ikipe ya APR BBC yegukanye igikombe cya Rwanda Cup 2024 cyakinwaga ku nshuro yacyo ya mbere itsinze REG BBC ku mukino wa nyuma amanota 110-92.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nibwo abakunzi ba basketball mu Rwanda bari babukereye muri Lycee de Kigali bagiye kureba umukino w’umwanya wa gatatu n’umukino wa nyuma wa Rwanda Cup 2024.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo Espoir BBC yakuwemo na REG BBC muri 1/2 na Patriots BBC yakuwemo na APR BBC muri 1/2 zatangiye umukino zihanganira umwanya wa gatatu.

Uyu mukino warangiye Patriots BBC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Espoir BBC amanota 77-59.

Nyuma y’uyu mukino hahise hakurikiraho umukino wa nyuma wahuje REG BBC na APR BBC.

Umukino watangiye amakipe yombi ahangana dore ko nyuma y’uduce tubiri twa mbere amakipe yombi yarushanwaga amanota ane gusa, APR BBC yarifite amanota 54 naho REG BBC ifite amanota 50.

Agace ka gatatu kabaye nk’umuravumba usharira kuri REG BBC dore ko yatsinzemo amanota 10 gusa, kaba nk’isukari kuri APR BBC kuko yatsinzemo amanota 33, karangiye APR BBC igize amanota 87 ku manota 60 ya REG BBC.

Aka gace karangiye APR BBC isa nk’iyatangiye gukoza imitwe y’intoki ku gikombe n’ubwo haburaga iminota icumi y’agace ka kane ari nako ka nyuma.

Agace ka kane ntikagize icyo kamarira REG BBC ngo irebe ko yagaruka mu mukino.

Umukino warangiye APR BBC itwaye igikombe cya Rwanda Cup 2024 itsinze REG BBC amanota 110-92.

Aya makipe ubwo yaherukaga guhura muri shampiyona tariki 31 Nyakanga 2024 n’ubundi APR BBC yatsinze REG BBC amanota 77-75.

Miller wa APR BBC yagoye bikomeye REG BBC
Nshobozwabyosenumukiza (wambaye umweru) agerageza gutera umupira mu gakangara
Miller agerageza gutera umupira mu gakangara
Antino Alvalezes Jackson (Ufite umupira) ni umwe mu bafashije ikipe ya REG BBC nubwo itatwaye igikombe