Imikino yo kwishyura mu matsinda ya UEFA Champions League yakomeje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2022. Real Madrid habuze gato ngo itakaze, Chelsea yo isubira AC Milan.
Mu mikino yabaye harimo uwahuje Chelsea yakinaga na AC Milan ku kibuga cya San Siro mu Butaliyani.
Uyu mukino wegukanwe na Chelsea itsinze ibitego 2-0. Muri uyu mukino AC Milan yabonye ikarita itukura ku munota wa 18.
Nyuma y’iyi karita, Chelsea yahise ibona igitego kuri penaliti yatewe na Jorginho.
Ku munota wa 34 w’umukino, Pierre-Emerick Aubameyang yashyizemo igitego cya Kabiri cya Chelsea.
Uyu mukino wabonetsemo amokosa menshi, kuko abakinnyi 10 bose bahawe amakarita y’umuhondo. Muri iri tsinda kandi FC Salzburg yakiriye Dinamo Zagreb binganya igitego 1-1.
Ntabwo ari bo bakinaga gusa kuko Manchester City yari yerekeje muri Denmark gukina na FC Kopenhagen.
Uyu mukino ntabwo wahiriye Manchester City kuko yanganyirijeyo 0-0.
Iyi kipe ni byinshi bitayihiriye kuko ku munota wa 25 yabonye penaliti, ariko Riyad Mahrez arayirata.
Si ibyo gusa kuko munota wa 30 mu gice cya mbere, Manchester City yahawe ikarita itukura yahawe Sergio Gomez.
Nubwo byagenze gutyo ariko Manchester City iracyayoboye n’amanota 10, ikurikiwe na Dortmund.
Juventus yo yatsinzwe ku nshuro ya Kabiri na Maccabi Haifa. Mu mukino waraye ubaye, yatsinzwe ibitego 2-0. Ibi bitego byagiyemo kare kuko byose ari mu gice cya mbere, ku munota wa karindwi n’uwa 42.
Ibi birayiganisha mu mikino ya UEFA Europa League isanzwe ijyamo ikipe yabaye iya Gatatu mu itsinda iherereyemo muri UEFA Champions league.
Muri iri tsinda kandi ikipe ya Paris Saint-Germain ntabwo yitwaye neza kuko nayo yabuze amanota atatu imbere ya Benfica ahubwo bakanganya 1-1.
Ibitego byose byabonetse byatsinzwe kuri penaliti. Iya PSG yatewe na Kylian Mbappé naho Jao Mario atsinda iya Benfica.
- Real Madrid nayo yakinnye kuri uyu wa Kabiri ariko habura gato ngo igwe imbere ya Shakhtar Donetsk. Aya makipe yombi yanganyije igitego 1-1, ariko Real yacyishyuye ku munota wa Gatanu w’inyongera, gitsinzwe na Antonio Rudiger.