Rayon Sports yatezwe umutego na APR FC

150
Fall Ngagne yatsindiye Rayon Sports igitego kimwe rukumbi cyayitandukanyije na Etincelles FC mu mukino ubanza wa shampiyona

Kuri iki Cyumweru tariki 27 Mata 2025 nibwo hakinwa imikino itatu ya nyuma y’umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru.

Muri iyo mikino, harimo n’umukino uhuza Etincelles FC na Rayon Sports FC kuri Sitade Umuganda yo mu karere ka Rubavu.

Rayon Sports iri mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona irasabwa gutsinda uyu mukino ku kabi no ku keza kugira ngo yongere kwisubiza umwanya wa mbere yakuweho na APR FC.

APR FC yafashe umwanya wa mbere kuri uyu wa gatandatu nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 5-0.

Kugira ngo Rayon Sports yongere gufata umwanya wa mbere birayisaba gutsinda Etincelles kuko kuri ubu iri kurushwa amanota abiri na APR FC ya mbere.

Umukino ubanza wa shampiyona warangiye Rayon Sports itsinze Etincelles igitego 1-0 cyatsinzwe na Fall Ngagne kuri Kigali Pele Stadium, uyu mukino wakinwe tariki 9 Nzeri 2024.

Etincelles FC iza kwakira uyu mukino imaze iminsi itari mu bihe byiza muri shampiyona, mu mikino itanu iheruka gukina muri shampiyona yatsinzemo umukino umwe gusa, yanganyije imikino itatu, itsindwa umukino umwe.

Ku ruhande rwa Rayon Sports nayo ntabwo ihagaze neza n’ubwo iheruka gutsinda muri shampiyona kuko mu mikino itanu iheruka gukina muri shampiyona yatsinzemo imikino 2, inganya imikino ibiri, itsindwa umukino umwe.

Umukino wa Etincelles na Rayon Sports uratangira saa cyenda z’umugoroba kuri Sitade Umuganda.

Mu yindi mikino ikinwa kuri uyu munsi, Gorilla FC irakira Police FC saa saba z’umugoroba naho Gasogi United yakire Amagaju FC saa 15:30, imikino yombi irabera kuri Kigali Pele Stadium