spot_img

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itandukanye n’umutoza w’abazamu w’umugande KAWALYA Samuel Mujabi yamaze kumusimbuza umunya-Kenya Lawrence Webo.

Webo si mushya mu ikipe ya Rayon Sports kuko yayikiniye muri 2006-2009 akaba yarakinaga nk’umuzamu. Nyuma yaje kuba umutoza w’abazamu mu ikipe ye AFC Leopards yo muri Kenya ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Kenya Harambee Stars.

Lawrence Webo ubwo yari akiri umuzamu

Lawrence Webo yinjiye muri Rayon Sports mu gihe iyi kipe itaremeza umutoza mukuru, ni nyuma y’uko itangaje ko Mohamed Wade azayigumamo nk’umutoza wungirije ndetse umutoza wongerera ingufu abakinnyi Lebitsa AYABONGA niwe uri gutoza iyi kipe by’agateganyo.

Check out other tags:

Most Popular Articles