Rayon Sports yatangaje ibizaba biri mu iduka ryayo

723

Rayon Sports yatangaje ibicuruzwa bizaba biri mu iduka ryayo yise Gikundiro Shop birimo imyambaro y’ikipe.

Nyuma yo kuzana umugati yise ‘Gikundiro bread’ Rayon Sports yatangaje ko igiye kuzana n’iduka ricuruza ibijyanye n’iyi kipe yise ‘Gikundiro Shop’.

Nk’uko yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yatangaje ko iri duka ritangira gukora kuri uyu wa kane tariki 22 Gashyantare 2024 rikazaba riherereye mu nyubako ya CHIC iherereye mu Mujyi rwagati, mu karere ka Nyarugenge.

Bimwe mu bicuruzwa bizaba bibarizwa muri iri duka harimo imyambaro y’ikipe, kamambili (Slippers), ibikomo, ibikapu byo kwigana, amakaramu, amakote y’imbeho, imipira yo gukina n’ibindi bifitanye isano na Rayon Sports.

Ibicuruzwa bizaba biri mu iduka rya Rayon Sports

Ibi byose birakorwa mu rwego rwo gukomeza gushakira ubushobozi ikipe ya Rayon Sports kugira ngo ikomeze ibeho ndetse ibashe kwihaza mu bushobozi.