Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku munsi w’igikundiro

1208

Rayon Sports iri gutegura umunsi ngarukamwaka wiswe ‘Rayon Day’ yashyize hanze ibiciro by’amatike yo kwinjira kuri uyu munsi.

‘Rayon Day’ y’uyu mwaka izaba tariki 3 Kanama 2024 muri Stade Amahoro.

Rayon yatangaje ko ibiciro by’amatike yo kuzinjira muri stade kuri uyu munsi bingabanyijemo ibyiciro bibiri.

Ikiciro cya mbere ni abazagura amatike mbere y’umunsi nyirizina hagati y’uyu munsi kuva amatike yashyizwe ku isoko kugera tariki 31 Nyakanga 2024.

Abazagura amatike muri icyo gihe, ibiciro by’amatike ni 3000 RWF ahasanzwe, 10,000 RWF muri VIP, 30,000 RWF muri VVIP n’100,000 RWF muri sky Box.

Ikiciro cya kabiri ni abazagura amatike batinze mu gihe umunsi nyirizina wa ‘Rayon day’ uzaba wegereje, ni ukuva tariki 1 Kanama 2024 – ku munsi nyirizina.

Ibiciro by’amatike muri iki gihe azaba ari 5,000 RWF ahasanzwe, 15,000 RWF muri VIP, 50,000 muri VVIP n’100,000 RWF muri Sky Box.

‘Rayon Day’ initwa ‘Umunsi w’ Igikundiro’ ni umunsi ngarukamwaka utegurwa na Rayon Sports mbere y’uko itangira umwaka mushya wa shampiyona.

Kuri uyu munsi, Rayon Sports imurikira abafana bayo abakinnyi n’abatoza izakoresha mu mwaka uba ugiye kuza ndetse igakina umukino wa gishuti n’ikipe iba yatumiye.

Kuri iyi nshuro Rayon Sports izakina umukino wa gishuti na Azam FC yo muri Tanzania.

Bikaba bivugwa ko Azam FC nayo izaboneraho umwanya wo kwerekana abakinnyi bashya yaguze kuri uyu munsi.

Ibiciro byo kwinjira ku munsi w’igikundiro