Rayon Sports yanyagiye Kiyovu Sports

1242

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona kuri Kigali Pelé Stadium.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sports yakiriye Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino wabanjirijwe n’amagambo menshi dore ko aya makipe ari amakeba mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda.

Umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, igice cya mbere kirangira ntakipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Mu gice cya kabiri nibwo Ibyishimo by’abafana ba Rayon Sports byasubijwe nyuma y’uko ku munota wa 54 Iraguha Hadji yatsinze igitego cya mbere nyuma y’umupira yarahawe neza na Adama Bagayogo warumaze kwandagaza abakinnyi ba Kiyovu Sports.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu izamu rya Kiyovu Sports gusa umuzamu Nzeyurwanda Djihad wa Kiyovu Sports ayibera ibamba, nko ku munota wa 70 umupira w’umutwe warutewe neza na Nsabimana Aimable, Nzeyurwanda yawukuriyemo ku murongo.

Kiyovu Sports yarushwaga cyane mu mukino nayo yanyuzagamo igasatira izamu rya Rayon Sports gusa ikananirwa kubona igitego.

Ntibyatinze maze ku munota wa 76, Adama Bagayogo atera ishoti rikomeye mu izamu rya Kiyovu Sports ariko umuzamu arikuramo risanga Iraguha Hadji ahagaze neza ahita atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports.

Kiyovu Sports yarikibaza ibibayeho, ku munota wa 78, Fall Ngagne yateretsemo igitego cya gatatu cya Rayon Sports ku mupira yarahawe na kapiteni Muhire Kevin.

Adama Bagayogo wari witwaye neza muri uyu mukino ntiyigeze aviramo aho kuko mu minota y’inyongera yaje kubona igitego cya kane cya Rayon Sports umukino urangira ari ibitego 4-0.

Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 14 mu mikino itandatu naho Kiyovu Sports yisanze ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu mu mikino mikino 7 n’umwenda w’ibitego 13.

Kugeza ubu, Kiyovu Sports niyo kipe imaze gutsindwa ibitego byinshi muri shampiyona, yinjijwe ibitego 18.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda yabaye:

Ku wa gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024 

Gasogi United 0-1 Etincelles FC

Kuri uyu wa gatandatu 

Amagaju FC 3-1 Vision FC

Bugesera FC 0-0 Musanze FC

Police FC 3-2 Rutsiro

Indi mikino itegerejwe kuri iki cyumweru

Gorilla FC VS APR FC

Marine FC VS Muhazi United

Mukura VS&L VS AS Kigali