Rayon Sports yamaze gutandukana n’abakinnyi batanu barimo abanyamahanga bane

694

Rayon Sports yarangije ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona yamaze kwemeza ko yatandukanye n’abakinnyi batanu barimo abanyamanga bane n’umunyarwanda umwe.

Mu bakinnyi Rayon Sports yemeje ko yatandukanye nabo barimo ba rutahizamu batatu aribo: Umunya-Maroc Youssef Rharb, umunya-Senegal Paul Alon Gomis n’umunya-Guinea Alseny Camara Agogo.

Harimo kandi umukinnyi w’umurundi ukina mu kibuga hagati MVUYEKURE Emmanuel n’umuzamu w’umunyarwanda HATEGEKIMANA Bonheur.

Uretse aba bakinnyi bamaze gutandukana na Rayon Sports, biravugwa ko hari n’abandi bashobora gutandukana n’iyi kipe izwi ku mabara y’umweru n’ubururu.

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports ntibishimiye umwaka w’imikino bagize nyuma y’uko iyi kipe itazakina imikino mpuzamahanga mu mwaka utaha w’imikino nyuma yo kudatwara igikombe cya shampiyona ndetse igakurwamo na Bugesera FC mu gikombe cy’Amahoro.

Youssef Rharb
Alseny Camara Agogo
Paul Alon Gomis
MVUYEKURE Emmanuel
HATEGEKIMANA Bonheur