Rayon Sports yamaze gutandukana na Luvumbu Hertier Nzinga

235

Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA rihagaritse umukinnyi wakiniraga Rayon Sports ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Luvumbu Hertier Nzinga amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rayon Sports yahise itandukana n’uyu mukinnyi.

Ku Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024 nibwo ibi byose byatangiye ubwo ikipe ya Rayon Sports yakiraga Police FC mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda Primus National League.

Ubwo Luvumbu yatsindaga igitego cya mbere cya Rayon Sports ku mupira w’umuterekano (Coup-franc) yagiye kwishimira iki gitego maze akora ikimenyetso gifite aho gihuriye na Politiki.

Ikimenyetso Luvumbu yakoze ni nk’icyo ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakoze muri 1/2 k’irangiza ubwo yahuraga n’ikipe ya Cote d’Ivoire. Ni umukino warangiye Cote d’Ivoire itsinze igitego 1-0.

Nyuma yo gukora ibi Luvumbu yahise atangira gushinjwa kuvanga umupira w’amaguru na Politiki nyamara binyuranyije n’amahame y’umupira w’amaguru.

Ibyavuzwe ni byinshi birimo ku kuba uyu mukinnyi yaba yarishyuwe ngo akore ibi n’ubwo ntabihamya bifatika bibyemeza.

Bukeye bwaho kuri uyu wa mbere nibwo ikipe ya Rayon Sports yahise isohora itangazo yitandukanya n’imyitwarire y’umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati Luvumbu Hertier Nzinga.

Ubutumwa bwa Rayon Sports yitandukanya n’imyitwarire ya Luvumbu

Kuri uyu wa kabiri akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kateranye maze gafata umwanzuro wo guhagarika Luvumbu amezi 6 mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera iyo myitwarire yamuranze.

Itangazo rwa FERWAFA rihagarika Luvumbu amezi 6 mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda

Amasezerano ya Luvumbu muri Rayon Sports yagombaga kurangirana n’uyu mwaka w’imikino, ariko impande zombi zahisemo guhita zitandukana mu bwumvikane nk’uko Rayon Sports yabitangaje.

Luvumbu Hertier Nzinga abaye umukinnyi wa gatatu ngenderwaho ikipe ya Rayon Sports ikiri mu rugamba rw’igikombe cya Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro itakaje kuva imikino yo kwishyura yatangira. Aje akurikira umugande Joachiam Ojera werekeje muri Al Mokawloon Al Arab SC yo mu Misiri n’uwari kapiteni wayo Rwatubyaye Abdul werekeje muri FC Shkupi yo muri Macedonia.