Rayon Sports yabonye umutoza w’abazamu mushya

994

Ikipe ya Rayon Sports yatoye André MAZIMPAKA nk’umutoza w’abazamu mushya nyuma y’uko Lawrence Webo wakoraga iyi mirimo ayisezeyeho.

Kuri uyu wa kabiri nibwo umunya-Kenya Webo wari umutoza w’abazamu yasezeye abakunzi ba Rayon Sports abamenyesha ko atazakomezanya n’iyi kipe nyuma y’umwaka yarayimazemo.

Kuri uyu wa gatatu nibwo Rayon Sports yatangarije abakunzi bayo ko André MAZIMPAKA ariwe mutoza mushya w’abazamu.

Mazimpaka ntabwo ari mushya mu ikipe ya Rayon Sports kuko yayiherukagamo muri 2018-2020, icyo gihe akaba yari umuzamu w’iyi kipe.

Igikombe cya Shampiyona Rayon Sports iheruka gutwara muri 2019, Mazimpaka yari umuzamu wayo.

Kuri ubu akaba ayijemo nk’umutoza avuye mu ikipe ya La Jeunesse FC.

Aya makuru Rayon Sports ikaba yayatangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.