Rayon Sports yabonye Komite Nyobozi nshya

1374

Umuryango wa Rayon Sports wabonye Komite Nyobozi nshya nyuma y’amatora yabaye mu nama y’inteko rusange yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024 mu Nzove.

Amatora akaba yayoboye na Me Karangwa Olivier, Nyirihirwe Hilaire na Uwera Beatrice.

Dore uko Komite yatowe:

Perezida w’Urwego rw’Ikirenga (Supreme Organ) rwa Rayon Sports: Muvunyi Paul

Visi Perezida w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports: Dr. Rwagacondo Emile

Umunyamabanga w’Urwego rw’Ikirenga: Murenzi Abdallah

Abajyanama muri Komite y’Urwego rw’Ikirenga: Ruhamyambuga Paul, Ngarambe Charles, Ntampaka Theogene, Munyakazi Sadate, Uwayezu Jean Fidele na Munyabagisha Valens.

Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports: Twagirayezu Thadee

Visi Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports: Muhirwa Prosper

Visi Perezida wa kabiri w’Umuryango wa Rayon Sports: Ngoga Roger Aimable

Umujyanama muri Komite y’umuryango wa Rayon Sports: Gacinya Chance Denys

Umubitsi muri Komite y’umuryango wa Rayon Sports: Rukundo Patrick

Iyi Komite yatowe ikaba igomba kuyobora Rayon Sports muri manda y’imyaka ine iri imbere.