Rayon Sports yabonye amanota atatu ya mbere muri shampiyona 

1141

Ikipe ya Rayon Sports yabonye amanota atatu ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, mu mukino wabereye kuri sitade Amahoro.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 nibwo hakinwaga umukino w’umunsi wa kane wa Rwanda Premier League wahuje Gasogi United na Rayon Sports.

Gasogi United yabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda yakiriye umukino wa shampiyona kuri Sitade Amahoro kuva yavugururwa, igatahwa tariki 1 Nyakanga 2024.

Mu gice cya mbere cy’umukino ntakipe yabashije kureba mu izamu ry’indi n’ubwo hari uburyo bwagendaga bugaragra.

Nko ku munota wa 4, Iradukunda Serge wa Gasogi United yahushije igitego nyuma y’umupira warutewe neza na Harerimana Abdoulazizi, umuzamu Kadime Ndiaye wa Rayon Sports ntabashe kuwufata neza.

Rayon Sports nayo yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 41 nyuma y’ikosa ryari rikorewe Muhire Kevin maze kufura yari ahantu heza iterwa na Ombolenga Fitina ariko ayitera hejuru.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 50, Rayon Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Charles Baale nyuma y’umupira yarahawe neza na Iraguha Hadji.

Gasogi United yahise ijya ku gitutu cyo kwishyura igitego gusa ntibyayikundira.

Rayon Sports yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 52 cyari gitsinzwe na Bassane gusa umusivuzi wo ku ruhande yari yamaze gusifura ko habayeho kurarira.

Ku munota wa 64, Gasogi United yatakaje ikizere yarifite cyo kwishyura igitego yari yatsinzwe nyuma yaho kapiteni wayo Muderi Akbar ahawe ikarita itukura kubera ikosa yarakoreye Aruna Musa Madjaliwa.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abafana batari bake biganjemo aba Rayon Sports warangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa Gasogi United.

Rayon Sports yahise igira amanota 5 mu mikino itatu, naho Gasogi United igumana amanota 7 mu mikino 4.

Charles Baale watsindiye Rayon Sports igitego