RAYON SPORTS: Uwari Kapiteni RWATUBYAYE Abdul yamaze kujya muri FC Shkupi

382

Nyuma y’uko havutse ibibazo bikomeye hagati ya RWATUBYAYE Abdul na Rayon Sports noneho byashyizweho umucyo ko yamaze gutandukana n’iyi kipe akaba yerekeje muri FC Shkupi yo muri Macedonia.

Rwatubyaye yarasigaje amasezerano y’amezi 5 muri Rayon Sports, iyi kipe ntiyigeze imwegera ngo harebwe niba yakongera amasezerano ari nabyo byatumye atangira gushaka indi kipe.

Yaje kugira amahirwe yo kongera gusubira muri FC Shkupi yaje aturutsemo ubwo yagarukaga muri Rayon Sports maze yiyemeza kuyabyaza umusaruro niko kugenda ikipe ya Rayon Sports itabizi kuko yagombaga kubanza agakora isuzuma muri FC Shkupi.

Ku ruhande rwa FC Shkupi ntiyateganyaga kugira amafaranga itanga kuri Rwatubyaye Abdul, ibi byose byabaga imbogamizi mu kuba uyu mukinnyi yasinyira iyi kipe mu gihe cyose Rayon Sports itari kugira icyo yemererwa cyangwa ngo igire umwanzuro ifata.

Kera kabaye ariko ikipe ya Rayon Sports yamaze gushimira uwari kapiteni wayo Rwatubyaye Abdul ndetse yemeza ko yerekeje muri FC Shkupi ikina ikiciro cya mbere muri Macedonia.

Biteganyijwe ko MUHIRE Kevin ariwe ugomba guhita agirwa kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports ndetse si ubwambere araba ahawe izi nshingano kuko n’ubundi yari kapiteni w’iyi kipe ubwo ayiherukamo.