Rayon Sports kundahiro za Robertinho yiteza KNC ko Gasogi itazanywe no gutwara igikombe nubwo iyoboye

1469
Robertinho mu myitozo.

Ni kuri uyu wa kane nyuma y’imyitozo ya Rayon Sport ibanziriza iyanyuma umutoza aho ari gutegura umukino afite we n’abakinnyi be nikipe ya Gasogi United kuri uyu wa Gatandatu 21 Nzeri 2024 saa Moya(7h00) kuri Stade Amahoro nibwo  umunya -Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yagize icyo avuga kubijyanye nuwo mukino wa Gasogi United mumagambo ye ati  “Imyiteguro imeze neza twizeye intsinzi ku mukino wo ku wa Gatandatu. Gasogi ni ikipe nto ntabwo ari nka Rayon Sports kuko ntabwo dufite intego zimwe. Bo bazaza baje gushaka amanota atatu gusa mu gihe twe dushaka amanota atatu ariko tukanahatanira igikombe.”

Ibi yabitangaje ubwo yari kumwe n’itangazamakuru ariko ibi ntibikuraho ko kugera kuri uyu munsi wa gatatu (4) wa Shampiyona y’u Rwanda Gasogi United igiye gukina iyoboye urutonde naho Rayon Sport yo ikaba iri ku mwanya wa cumi na rimwe (11) kumanota yayo 2.

Gasogi United iyoboye urutonde rwa Shampiyona aho ifite amanota 7 ikaba yaranganyije na Amagaju FC 2:2, itsinda Marine FC 1:0, yongera gutsinda Mukura VS 1:0.

Naho Rayon Sports bagiye guhura ifite amanota 2 aho yanganyije na Amagaju 2:2 ndetse na Marine 0:0, gusa iyi Rayon Sports ikaba ifite ni ikirarane yari kuba yarakinnye na APR FC ariko ikaba itara gikina.

Gasogi United kumwanya wa mbere
Rwanda Premier League table