spot_img

Rayon Sport ngo ntabwo ishaka manzi Thierry 😂😂 soma inkuru yose 👇👇

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatinye umujinya ushobora guturuka mu bafana bayo butera utwatsi ubusabe bwa Myugariro wahoze ari na Kapiteni wayo Manzi Thierry wifuzaga kuyisubiramo.

Manzi Thierry ari mu Rwanda nyuma yo gusoza amasezerano ye mu Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc ndetse kuri ubu nta kipe afite.

Mu gushaka uko yakomeza kuzamura urwego rwe akanabona aho amenera asubira hanze y’igihugu, Manzi yegereye ubuyobozi bwa Rayon Sports ashaka gusubira muri iyi kipe yahozemo ariko ubusabe bwe bwasubijwe inyuma.

IGIHE yamenye ko tariki ya 16 Nzeri 2022, Manzi yagiye ku biro bya Rayon Sports, abonana n’ubuyobozi bwayo.

 

 

 

Mu biganiro byahuje impande zombi, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yemeye ko bakorana na Manzi Thierry ndetse icyo cyemezo yagihurizagaho na bamwe mu bagize komite.

Byaje guhumira ku mirari ubwo yakigezaga kuri bamwe mu bayobozi batagishyigikiye maze bamugaragariza impungenge ko kwinjiza uyu mukinnyi bishobora guteza umwuka mubi mu bafana kubera ahanini uburyo yayivuyemo.

Icyo gihe byatumye, Rayon Sports yigengesera ku gusinyisha Manzi Thierry nk’umukinnyi wayo mushya.

Amategeko agenga igura n’igurishwa ry’abakinnyi agena ko umukinnyi udafite ikipe ashobora gusinyira iyo bumvikanye nyuma y’uko isoko ry’igura n’igurisha ryamaze no gufunga nk’uko bimeze mu Rwanda.

Manzi Thierry ubu ari mu Ikipe y’Igihugu Amavubi iri muri Maroc aho yitegurira gukina imikino ibiri ya gicuti. Ari mu Rwanda nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na AS FAR, ikipe yagezemo tariki ya 31 Mutarama 2022.

Uyu mukinnyi yerekeje muri AS FAR yo muri Maroc avuye muri FC Dila Gori yo mu Cyiciro cya Mbere muri Georgia yari amazemo amezi atandatu.

Uyu mukinnyi ari mu bavuzweho cyane ubwo yavaga muri Rayon Sports yerekeza muri APR FC. Icyo gihe hari ku wa 1 Nyakanga 2019 ubwo kuri Stade ya Kicukiro, yerekanwaga hamwe na bagenzi be bahoranye muri Gikundiro nk’abashya b’iyi Kipe y’Ingabo; barimo Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier ‘Sefu’ na Mutsinzi Ange.

Uyu mwuka mubi waje kuzamuka ubwo uyu musore yatsindaga igitego kimwe muri bibiri Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsindaga Rayon Sports yahozemo ibitego 2-0 kuri Stade amahoro ku wa 21 Ukuboza 2019.

Ni inkuru yarakaje cyane abafana ba Rayon Sports ku buryo kugeza ubu hari abakigendana ako kangononwa bafata nk’ubugambanyi aba basore bakoreye Ikipe yambara Ubururu n’Umweru.

Manzi Thierry yamaze imyaka ine muri Rayon Sports, yayigezemo avuye muri Marines FC yamuzamuriye izina.

Ni umwe mu bari bagize Rayon Sports yatwaye Shampiyona ya 2016/17 n’iya 2018/19, inagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.

Ku wa 9 Nyakanga 2021 ni bwo myugariro wo hagati, Manzi Thierry, yafashe indege igana muri Georgia i Burayi mu ikipe yari yamurambagije ya FC Dila Gori yo mu Cyiciro cya Mbere muri icyo gihugu.

Iyi kipe yayimazemo amezi atandatu mbere yo kwerekeza muri AS FAR ahava asubira mu Rwamwibarutse kongera kuhashakishiriza aho kuburira umutwe

 

Check out other tags:

Most Popular Articles