spot_img

Quinta Brunson yabaye umugore wa mbere w’umwirabura wegukanye igihembo cya Emmy Awards (amafoto)

Umukinnyi wa Filime z’urwenya ukomoka muri Amerika, Quinta Brunson yakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere wegukanye igihembo muri Emmy Awards mu myaka 40 yari ishize.
Uyu mugore yegukanye Emmy Awards nk’umukinnyi wa filime mwiza binyuze muri filime z’uruhererekane z’urwenya, ndetse iki gihembo yegukanye cyaherukaga guhabwa Isabel Sanford wa “The Jeffersons” ubwo yacyegukanaga mu 1981.

Ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024 nibwo Brunson yahawe icyo gihembo kubera ibikorwa by’indashyikirwa muri filime “Abbott Elementary”, atakinnyemo gusa ahubwo yatanze n’umusanzu nk’umwanditsi.

Mu ijambo rye ryuzuye amarangamutima, Brunson, nyuma yo guhabwa igihembo cye, yagaragaje ko akunda cyane ibihangano by’urwenya.

Ati: “Nkunda gukora ’Abbott Elementary’ cyane, kandi nshimishijwe cyane no kuba narabashije kugabya inzozi zanjye no gukina urwenya. Nagiye mbivuga buri gihe ariko nejejwe no kuba mpawe iki gihembo.”Brunson yashimye “umuryango we wose, umugabo we, hamwe n’abakinnyi bakinanye muri “Abbott Elementary.”

Quinta Brunson asanzwe ari umwanditsi, umukinyi wa filime ndetse n’umunyarwenya w’Umunyamerika.

Check out other tags:

Most Popular Articles

spot_img