UBUZIMA: Pseudocyesis indwara yo kwibeshyera ko utwite

675

Indwara ya Pseudocyesis banita False pregnancy cyangwa phantom pregnancy (Grossesse fantôme) ni indwara aho igitsinagore kibeshyera ko cyasamye (gutwita) ndetse ibimenyetso byo gusama bikagaragara nyamara ibipimo nta gusama biba bigaragaza kuko uko gusama aba ari ntaguhari.

Ni abantu bake bagaragaweho n’iyi ndwara kuko abantu bari hagati 1-6 mu bantu ibintu 22 nibo bonyine barwara iyi ndwara. Abantu bari hagati y’imyaka 16-39 nibo benshi barwara iyi ndwara nk’uko tubikesha Clevelandclinic.

Umuntu urwaye pseudocyesis aba agaragaza ibimenyetso byose nk’iby’umuntu utwite birimo kubura imihango, kubyibuha, kubyimba inda, kuzinukwa bimwe mu biribwa, kuruka ndetse n’ibindi.

Abahanga mu by’ubuzima ntibahamya neza icyaba gitera iyi ndwara gusa bikekwa ko ari ibibazo by’imitekerereze (Psychological factors) ndetse n’imisemburo (Hormones) ikabigiramo uruhare.

Imwe mu mpamvu ishobora gutuma umuntu arwara iyi ndwara yo kwibeshyera ko utwite ni ubushake bwinshi bwo gushaka gutwita, kubura urubyaro, gutinya ko waba warasamye, agahinda gakabije no guhorana impungenge, gufatwa ku ngufu, kuba inda yaravuyemo inshuro nyinshi no kugira ihahamuka.

Ntibishoboka ko umuntu ashobora gutwita byanyabyo bivuye kuri iyi ndwara ya pseudocysis n’ubwo aba agaragaza ibimenyetso nk’iby’umuntu utwite.

Ese pseudocyesis ishobora gukira?

Uburyo bwa mbere umuntu ufite iyi ndwara afashwamo ni ukuganirizwa akumvishwa ko adatwite, akanakorerwa isuzumwa isuzumwa. Abaganga kandi mu gufasha umuntu urwaye iyi ndwara bavura ibimenyetso by’umuntu utwite bakaba bakoresha nk’imisembura ituma umugore/umukobwa yongera kubona imihango.

By’umwihariko pseudocyesis ivurwa nk’indwara yo mu mutwe.