Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal biravugwa ko rishaka guha akazi José Mourinho agasimbura Fernando Santos. Gusa ngo Mourinho azabifatanya no gutoza AS Roma.
Ikipe ya Portugal irashaka kwirukana umutoza Fernando Santos nyuma yo kwitwara nabi mu gikombe cy’isi agasezererwa nabi muri 1/4 cy’irangiza.
Bisa nk’ibyabaye muri Espagne yahaye akazi uwatozaga U21,Luis de la Fuente,igihugu cya Portugal kiri gutekereza guha akazi umutoza w’abato,Rui Jorge.
Ku rundi ruhande, La Gazzetta dello Sport yatangaje ko iki gihugu cyegereye umutoza wa AS Roma,Jose Mourinho.
Iki kinyamakuru kivuga ko Portugal ishaka guha akazi Mourinho akajya atoza igihugu n’iyi kipe icyarimwe.Nubwo ngo bigoye kubyemera,Mourinho aracyatekereza kabiri kuri aka kazi.