Police VC yongeye kwivuna APR VC, Ruhango WVC ihabwa isomo mu irushanwa ryo Kwibohora

633

Kuri uyu wa gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 hatangiraga ku nshuro ya kabiri irushanwa rya volleyball ryo Kwibohora ‘Liberation Cup’ ryakinirwaga bwa mbere muri Petit Stade i Remera kuva yavugururwa.

Umunsi wa mbere wa Liberation Cup wasize APR WVC igeze ku mukino wa nyuma mu bari n’abategarugori naho Police VC igera ku mukino wa nyuma mu bagabo.

Amakipe yitabiriye iri rushanwa ni ayaje mu myanya ine ya mbere ku rutonde rwa shampiyona iheruka.

Saa kumi n’imwe nibwo irushanwa ryatangiye hakinwa umukino wahuje APR WVC na Ruhango WVC.

Uyu mukino woroheye cyane APR WVC kuko yawutsinze ku maseti 3-0 (25-13, 25-20, 25-13) biyiha kugera ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino ukirangira hahise hajyamo umukino uzwi nka ‘Derby y’umutekano’ uhuza Police VC na APR VC.

Ubwo aya makipe yaherukaga guhura hari mu irushanwa ryo kwibuka, GMT, ryabaye muri Kamena. Icyo gihe Police VC yatsinze APR VC ku iseti ya kamarampaka.

Kuri iyi nshuro amakipe yombi yari yongeye guhura muri 1/2 cya Liberation Cup.

Police VC yabanje kwinjira mu mukino ibona iseti ya mbere ku manota 25-23.

Mu iseti ya kabiri n’ubundi Police VC yakomeje kugenda imbere ariko yirangaraho kuko APR VC inafite igikombe giheruka yaje kuyitwara ku manota 25-13.

APR VC yari yagaruye GISUBIZO Merci umaze umwaka adakina kubera ibihano ariko itarifite GATSINZI Venuste usanzwe uyifasha mu kwataka ntabwo yahiriwe n’amaseti yakurikiyeho.

Iseti ya gatatu Police VC yayitwaye ku manota 25-22 ndetse n’iseti ya kane iyitwara ku manota 25-19, umukino warangiye Police VC itsinze amaseti 3-0 ndetse ihita igera ku mukino wa nyuma.

Kuri uyu wa gatandatu harakinwa indi mikino ya 1/2 aho Police WVC ifite igikombe giheruka ikina na RRA WVC mu bari n’abategarugori saa kumi z’umugoroba naho Kepler VC igakina na REG VC saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu bagabo.

Imikino ya nyuma mu byiciro byombi itegerejwe ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024.