spot_img

 

Irushanwa ry’ijonjora rya mbere rya CAF Confedration Cup kuri icyi cyumweru ku wa 25 kanama nibwo Constantine yo muri Algeria yasezereraga Police FC yo mu Rwanda  iyitsinze ibitego 2:1

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium aho watangiye bisa nkaho Police ifite gahunda yo gutsinda dore ko yagiye gutangira umukino isabwa ibitego 2 kugirango ibashe gukuramo ibitego 2 yari yaratsinzwe kumukino ubanza dore ko wari warangiye ari ibitego 2:0.

Ntihaciye igihe kinini kugirango Police FC igaragaze ko yashakaga insinzi yuyu mukino imbere yabakunzi bayo nibwo kumunota wa 19 w’umukino Police FC yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Allan Katerega, nibwo yateraga iyi kufura yarahantu heza imbere y’izamu rya CS Constatine ayishyira nawe kumutwe wa Ani Elijah rutahizamu wa Police FC ahita atsinda igitego cya mbere mumukino.

-Allan Katerega-

Byatumye Police FC yumva ko byose bishoboka ikomeza gukina neza cyane ugereranyije na Constatine nibwo kumunota yabonye andi mahirwe ariko umupira bawucisha hejuru y’izamu ho gato,

Gusa ibyo ntibyamaze kabiri nibwo kumunota wa 41 habura iminota mike ngo igice cya mbere kirangire nibwo hakozwe ikosa rikozwe na Abedi wa Police FC umupira awutanga nabi abakinnyi ba Constatine barawifatira bawutanga kwa rutahizamu wabo Benchaa wari wamaze kubasiga, gusa umuzamu Onesime yagerageje gusohoka ariko biba ibyubusa bamuroba umupira mwiza cyane igitego kiba kirishyuwe umukino ukomeza ari igitego 1:1 aba ari nako igice cya mbere kirangira.

-Benchaa niigitego cyo kwishyura-

Mugice cya kabiri Police FC yaje ikora impinduka ikuramo Ngabonziza Pacifique ishyiramo Iradukunda Simeon byatumye isa nigaruka mumukino mae bitarambiranye kumunota wa 60 w’mukino nibwo uwitwa Odili Chukwuma yazamukanye umupira uyiha amahirwe yo gutsinda gusa ntibyaba byiza ariko kubwamahirwe ugera kuri Temine wirukaga cyane akurura ba myugariro bizamu arinda agera murubuga rwamahina niko guhita aroba nanone umunyezamu Rukundo Onesime wa Police FC kiba kibaye igitego cya kabiri cya Constatine.

Odili kugitego cya kabiri

Abakinnyi ba Police FC batangiye gukinira inyuma cyane nkabugarira kuko bumvaga ko uo byagenda kose bashobora kongerwamo ibindi bitego kuko  bari bamaze gucika intege ndetse ni ikizere kiri hasi cyo gutsinda uyu mukino; ibyo byatumye CS Constatine irangiza umukino ni ibitego 2:1 cya Police ariko bikagaragaza ko imikino yombi yabahuje muri iri jonjora rya mbere rya CAF Confedration Cup Cs Constantine itsinze ibitego 4:1 cya Police FC ihita inasezererwa muri iri jonjora.

CS Constantine                                                                  
Police FC

Check out other tags:

Most Popular Articles