Pogba yagaragaje agahinda yatewe no guhagarikwa imyaka 4 idakina

788

Kuri uyu wa kane nibwo inkuru yabaye kimomo ko umufaransa ukina hagati mu ikipe ya Juventus Paul Pogba yahagaritswe igihe kigera ku myaka 4 adakina umupira w’amaguru nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukoresha imiti yongera imbaraga.

Abinyujije kuri Instagram aho akurikirwa n’abarenga miliyoni 61 yagaragaje agahinda yatewe n’iki cyemezo.

Yagize ati;”Uyu munsi nibwo nabwiye umwanzuro wa Tribunale Nazionale Antidoping (Ikigo gishinzwe abakoresha imiti itemewe mu Butaliyani) gusa nizeye ko umwanzuro wabo udakwiye.

Ndababaye cyane, kuba burikimwe nakoze mu mupira w’amaguru gisa nk’ikimvanyweho (nandurijwe isura). Igihe nzaba meze neza nzababwira inkuru yose, gusa sinigeze mfata imiti itemewe ku bushake cyangwa nabigambiriye.

Yakomeje agira ati;”Nk’umukinnyi wabigize umwuga sinigeze ngambirira gufata ibituma nkina neza kandi sinigeze na rimwe nkora ibitemewe ngo mbeshye abandi bakinnyi n’abafana b’amakipe nakiniye cyangwa nabaga mpanganye nayo.

Mu gusoza yagize ati;”Nyuma y’uyu mwanzuro wafashwe uyu munsi, nzajurira imbere y’urukiko mpuzamahanga rw’imikino, CAS (Court of Arbitration for Sport)

Ubutumwa Pogba yashyize kuri Instagram ye

Nyuma yo gushyira aya magambo akomeye kuri Instagram benshi mu bakinnyi bakinanye nawe ndetse nabo bagikinana yewe n’abandi bakinnyi muri rusange bamugaragarije urukundo no kumushyigikira muri iyi minsi igoye arimo barimo Kurt Zouma, Bruno Fernandes, Emmanuel Adebayor, Raphael Varane, Mamadou Sakho, Achraf Hakimi, n’abandi.

Uretse abakinnyi kandi, abafana n’abahanzi n’abandi bantu mu nzego zitandukanye berekanye agahinda batewe n’ibihano byafatiwe Pogba w’imyaka 30 y’amavuko cyane ko ari n’umukinnyi ukundirwa uko akina mu kibuga ndetse n’imibereho ye y’inyuma y’ikibuga.

Wanyura aha usoma inkuru ifitanye isano n’iyi: https://www.amakurumashya.rw/paul-pogba-yahagaritswe-imyaka-4-adakina-kubera-gukoresha-imiti-yongera-ingufu/