PNL: Umukino wa Rayon Sports na APR FC wimuwe kubera ikibazo cy’amatara

995

Umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda, Primus National League warutegerejwe ku wa gatandatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wimuriwe saa cyenda z’amanywa kubera ibibazo by’amatara.

Uyu mukino ni uwo amakipe y’amakeba mu Rwanda aho ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye ikipe ya APR FC.

Rayon Sports izakira uyu mukino yari yatangiye kumenyesha ko uyu mukino uzaba saa 18:00 gusa ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu yamenyeshejwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ko umukino wimuriwe saa 15:00 kubera ibibazo by’amatara yo muri Kigali PelĂ© Stadium.

Amatara yo muri stade ya Kigali yitiriwe Pele yari amaze igihe atagaragaza ibibazo birimo nko kuzima nk’uko byagenze ku munsi wa 9 wa shampiyona wabaye tariki 27 Ukwakira 2023 ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yakiraga Etoile de l’Est. Icyo gihe amatara yazimye inshuro zigera muri 2.

Icyemezo cya FERWAFA nticyavuzweho rumwe biturutse ku kuba ku wa kabiri tariki 5 Werurwe 2024 (umunsi mbere y’uko FERWAFA imenyesha Rayon ko umukino wimuwe) kuri Kigali PelĂ© Stadium harabereye umukino w’ikirarane APR FC yatsinzemo Etoile de l’Est igitego 1-0 saa 18:00 z’umugoroba.

FERWAFA ivuga ko uyu mukino wimuwe mu rwego rwo kwirinda ko hari ibibazo byatezwa n’amatara nyamara aba ari umukino wahuruje imbaga nyamwinshi.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, KALISA Adolphe ’Camarade’, yavuze ko kuri ubu amatara ya Kigali PelĂ© Stadium amaze igihe afite ibibazo ndetse yibutse ko no ku mukino w’igikombe cy’Intwari wahuje APR FC na Police FC amatara atakaga neza.

Ntawakwirengagiza ko nyuma y’uwo mukino w’igikombe k’Intwari wabaye tariki 1 Gashyantare 2024 kuri Kigali PelĂ© Stadium habereye indi mikino kandi nijoro.

APR FC izajya gukina na Rayon Sports iyirusha amanota 10 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona. APR FC irayoboye n’amanota 55 naho Rayon Sports ni iya kabiri n’amanota 45.