PNL: Udushya 5 twaranze umukino wa Rayon Sports na APR FC

1328

Ni byinshi byabaye mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda, Primus National League, Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-0 kuri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Werurwe 2024 saa 15:00 kuri Kigali Pele Stadium. Ibifashijweno na NIYIGENA Clement ku munota wa 4 na NIYIBIZI Ramadhan ku munota wa 78, APR FC yatsinze ikipe ya Rayon Sports ibitego 2-0.

Muri uyu mukino uba wahuruje imbaga nyamwinshi hamwe kuko ari umukino w’abakeba, AMAKURUMASHYA yabateguriye udushya 5 twaranze uyu mukino kuri Kigali Pele Stadium:

1. Umukino wahinduriwe amasaha habura iminsi itatu

Ubundi Rayon Sports yari yifuje kwakira APR FC saa 18:00 z’umugoroba ariko umukino uza kwimurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bitewe n’amatara ya Kigali Pele Stadium afite ibibazo.

Rayon Sports yabinyeshejwe ku wa gatatu tariki 6 Werurwe 2024 habura iminsi 3 gusa ngo umukino ube. Iyi ni ngingo yagize imitwe y’ibinyamakuru mbere y’uko umukino uba hibazwa niba koko umukino warimuwe kubera amatara ya Kigali Pele Stadium atameze neza.

2. Abafana ba Rayon Sports bafannye nyuma y’umukino kurusha mu mukino

Bitewe n’uko ikipe ya Rayon Sports itarimerewe neza mu kibuga, umurindi w’abafana bayo nawo ntiwari mwinshi nk’ibisanzwe. Umukino utangira n’ubundi baririmbye indirimbo yubahiriza Rayon Sports, bakoma amashyi bamaze kumenyerwaho nk’ibisanzwe gusa mu mukino ntibigeze bumvikana cyane kuko banatsinzwe igitego cya mbere hakiri kare ku munota wa 4 w’umukino.

Nyuma y’umukino nibwo abafana ba Rayon Sports bafannye maze karahava, ibi byatumye benshi bumirwa ndetse bamwe baranahagarara ngo babarebe. Rayon Sports ntiyirengagije uyu murindi abafana bayo bagize nyuma y’umukino kuko yafashe umwanya maze irabashimira n’ubwo itabahaye ibyishimo bifuzaga.

3. NIYIBIZI Ramadhan yaraguye mu gihe yishimiraga igitego cya kabiri

NIYIBIZI Ramadhan ukinira APR FC yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 78 w’umukino, ni umupira yarahawe neza na KWITONDA Alain ‘Bacca’. Uyu musore ubundi wakinaga aca ku ruhande asatira gusa kuri ubu akaba yaragizwe umukinnyi wo mu kibuga hagati akimara gutsinda igitego yahise akuramo umupira agana ahari abafana ba APR FC.

Muri metero nke inyuma y’ikibuga cyo muri Kigali Pele Stadium haranyerera cyane kuko hasa nk’ahari amakaro rero inkweto abakinnyi b’umupira w’amaguru bakinisha (Godiyo) ntabwo zahagararaho kuko ziba zinyerera.

NIYIBIZI Ramadhan ubwo yajyaga kwishimira igitego yari atsinze yarenze ikibuga maze akandangira ku makaro ahita anyerera yitura hasi. N’ubwo yari mu byishimo by’igitego yatsinze ntibakuyeho ko yituye hasi.

4. Abafana ba APR FC basabiye amasezerano mashya umutoza Thierry Froger

Hari hashize igihe abafana ba APR FC bavuga ko ntamutoza bafite ndetse bumvikanye kenshi bamuririmba ngo abavire mu ikipe.

N’ubwo byari bimeze bityo, umutoza Thierry Froger ntaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona, ubu ayiyoboye n’amanota 58 akarusha Rayon Sports ya kabiri amanota 13 nyuma yo kuyitsinda.

Uku kutishimira Thierry Froger kwatumye abafana ba APR FC bagabanuka ku kibuga nyamara ikipe yabo ibona umusaruro mwiza.

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-0, abafana ba APR FC bumvikanye bahindura imvuga maze basabira umutoza Thierry Froger amasezerano mu gihe ayo afite agomba kurangirana n’uyu mwaka w’imikino.

N’ubwo muri Shampiyona APR FC ihagaze neza ndetse ku ijanisha rinini cyane ryegera 95% ikaba yaramaze gutwara igikombe cya shampiyona ntawakwirengagiza ko ibindi bikombe byose yahataniye irikumwe n’umutoza Thierry Froger yabitakaje, hamwe ntiyanageze kure.

Yatsinzwe ku mukino w’igikombe kiruta ibindi (FERWAFA Super Cup), yavuyemo mu ijonjora rya CAF Champions League, itsindirwa muri 1/2 cya Mapinduzi Cup muri Zanzibar, itsindwa ku mukino wa nyuma w’igikombe k’Intwari ndetse kandi ivamo mu gikombe cy’Amahoro.

5. Save y’ukwezi yamenyekanye ukwezi kugitangira

Kuva mu Ukuboza 2023 nibwo muri shampiyona y’u Rwanda hatangiye gutangwa ibihembo ku mukinnyi w’ukwezi, umutoza w’ukwezi, igitego kiza cy’umwezi n’igihembo gihabwa umuzamu watabaye ikipe ye mu buryo bukomeye (Save) muri uko kwezi.

Mu mukino wa Rayon Sports na APR FC umugande Charles Baale ukinira Rayon Sports yakubise ishoti riremereye cyane ryashoboraga guhesha Rayon Sports igitego cyo kwishyura ariko umuzamu wo muri Congo Brazaville ukinira APR FC Pavelh Ndzila umupira awukuramo uzamuka ujya hejuru maze ahita yongera arawufata.

Akimara gukora iyi save abari muri Kigali Pele Stadium batitaye kuyindi mikino bahise bemeza ko iyi igomba kuba save y’ukwezi. N’ubwo ukwezi kukira kubisi ariko benshi ntibashidikanyije ko iyi ari save igomba guhatanira igihembo cy’ukwezi kwa Werurwe.