PNL: Rayon yikuye i Gologota, APR FC isatira igikombe, Police FC ikomeza kutoroherwa, Etincelles iratabarizwa

926

Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda, Primus National League wakomezaga kuva kuri uyu wa gatanu usize APR FC yongereye amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona, Rayon Sports yongera kubura umutwe nyuma yo gutsindwa naho Police FC ikomeza kugayika.

Imikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona yatangiye ku wa gatanu tariki 1 Werurwe 2024 kuri Kigali Pele Stadium AS Kigali yakira Etoile de l’Est. Etoile de l’Est iri ku mwanya wa nyuma yabyitwayemo neza maze igitego cya Gabriel Godspower cyo ku munota wa 71 kiyihesha insinzi.

Etoile de l’Est yaherukaga kubona insinzi umwaka ushize wa 2023.

Saa 18:00 z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium n’ubundi ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Police FC. Police itaratsinda umukino numwe kuva imikino yo kwishyura yatangira yaje kongera gutsindwa ibitego 2-1.

Kiyovu Sports yatsindiwe na NDIZEYE Eric ku munota wa 2 w’umukino ndetse na Alfred Leku ku munota wa 49 naho igitego kimwe rukumbi cya Police FC cyatsinzwe na Djibrine Akuki ku munota wa 41.

Imikino yakomeje ku munsi wo ku wa gatandatu tariki 2 Werurwe 2024; Musanze yakiriye Muhazi United kuri stade Ubworoherane maze ibasha no kubona amanota 3 nyuma yo gutsinda Rayon Sports. Igitego cya Sulley Mohamed cyo ku munota wa 21 nicyo cyahesheje insinzi Musanze.

Gorilla yari yakiriye Amagaju kuri Kigali Pele Stadium maze umukino urangira amakipe aguye miswi y’igitego 1-1. Gorilla yatsindiwe na Nshimiye Tharcisse ku munota wa 65, Amagaju FC aza kwishyurirwa na Tuyishime Emmanuel mu minota yinyongera.

Nyuma yo kuyisezerera mu gikombe cy’Amahoro, Mukura VS yihimuwe kuri Bugesera FC maze iyitsindira mu Bugesera ibitego 2-0. Zubel Hakizimana yatsindiye Mukura igitego cya mbere ku munota wa 25 naho Elie Iradukunda Tatou atsindira Mukura igitego cya kabiri ku munota wa 76.

Umukino warutegerejwe na benshi ni uwahuje APR FC n’ikipe ya Etincelles FC kuri Kigali Pele Stadium saa 18:00. N’ubwo byavugwaga ko Etincelles FC isanzwe ibarizwa mu karere ka Rubavu yashoboraga kudakina uyu mukino kubera ibibazo by’amikoro gusa yaritabiriye.

APR FC yaje kubona igitego kimwe cyatsinzwe na Sharaf Eldin Shaiboub ku munota wa 55 ari nacyo gitego rukumbi cyabonetse mu mukino. Gutsinda uyu mukino byari byongereye ikipe ya APR FC amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona cyane ko yahise irusha Musanze FC yari yafashe umwanya wa kabiri amanota 8.

Kimwe mu byaranze uyu mukino kandi ni uko hagaragaye abafana b’ikipe ya Etincelles FC batabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME kubera ubukene bukabije buri muri iyi kipe yo mu karere ka Rubavu.

Abafana ba Etincelles batabaje Perezida Paul Kagame
Etincelles yatabarijwe no mu Ntara

Imikino yasoreje indi yose y’umunsi wa 23 wa shampiyona yabaye ku cyumweru tariki 3 Werurwe 2024; kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Gasogi United yabyitwayemo neza maze itsinda Marines ibitego 2-0. Ni ibitego bya Gasogi United byatsinzwe na KABANDA Serge ku munota wa 19 na RUGANGAZI Prosper watsinze igitego mu minota ya nyuma y’igice cya mbere.

Umukino warutegerejwe na benshi kuri cyumweru ni uwo Sunrise FC yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Nyagatare ikunze gutazirwa Gologota. Sunrise FC yari mu rugo ntibyayihiriye kuko yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-0, ibitego byombi byatsinzwe na TUYISENGE Arsene ku munota wa 6 no ku munota wa 43.

Nyuma y’imikino y’uyu munsi n’ubundi APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 52, ikarusha amanota 7 Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 45. APR FC ariko ifite umukino w’ikirarane izakina na Etoile de l’Est kuri uyu wa kabiri tariki 5 Werurwe 2024.