PNL: Rayon Sports yagaritswe na APR FC ku manywa y’ihangu

902
Kapiteni wa Rayon Sports MUHIRE Kevin (wambaye umweru) ahanganye na kapiteni wa APR FC NIYOMUGABO Claude

Rayon Sports yatsinzwe na APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda, Primus National League.

Rayon Sports yari yakiriye APR FC kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00 kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Werurwe 2024.

Ubundi uyu mukino warutegerejwe kuba saa 18:00 z’umugoroba gusa uza kwimurwa ushyirwa saa 15:00 z’umugoroba bitewe n’amatara ya Kigali Pele Stadium afite ibibazo.

Rayon Sports yarimaze imikino 4 ikurikirana idatsindwa na APR FC. Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino irushwa amanota 10 na APR FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Abafana bari benshi ku mpande zombi ndetse stade yakubise iruzura. Uwageraga mu gice k’i Nyamirambo yahitaga amenya ko hari icyabaye bitandukanye n’indi mikino ya shampiyona kuko uyu ari umukino w’abakeba (Derby).

Umukino wasifuwe na Ishimwe Jean Claude (Cuculi) mu kibuga hagati, Ishimwe Didier na Ndayisaba Said bari ku ruhande naho Twagirumukiza Abdoulkarim ari umusifuzi wa kane.

Umukino uugitangira ku munota wa 4 gusa ikipe ya APR F yahise ibona igitego cyatsinzwe neza na myugariro NIYIGENA Clement wananyuze mu ikipe ya Rayon Sports.

Rayon Sports yagerageje gushaka uko yakwishyura ndetse ibona imipira myinshi y’imiterekano yashoboraga kubyazwa umusaruro ariko biranga. Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko biba iyanga harimo nk’uburyo yabonye ku ishoti rikomeye ryari ritewe na Charles Baale ariko umuzamu wa APR FC Pavelh Ndzila umupira arawufata.

Ubwo Rayon Sports yarigishaka kwishyura yatsinzwe igitego cya kabiri ku munota wa 78, ni umupira wavuye kuri RUBONEKA Jean Bosco awutera kwa KWITONDA Alain ‘Bacca’ maze Bacca nawe awugarura kwa NIYIBIZI Ramadhan wari winjiye mu kibuga asimbuye ahita anyeganyeza inshundura.

Iki gitego nticyavuzweho rumwe kuko Ruboneka yafashe umupira yaraririye ndetse nawe ubwe yabanje kwisifurira ariko abonye igitambaro cy’umusifuzi kitazamutse akomeza gukina.

Umukino wose warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0 maze biyiha gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 13 mu gihe habura imikino 6.

Iyi nsinzi ya APR FC yatumye abafana biyunga n’umutoza Thierry Froger nyuma y’igihe ashidikanywaho naho umutoza wa Rayon Sports umufaransa Julien Mette ntiyishimiwe n’abafana uko yakinnye uyu mukino.