PNL: Rayon Sports bayihaye butamwa bayongera na ngenda

745

Rayon Sports yatsinzwe na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda Primus National League biyigabanyiriza umurindi yateraga APR FC ku gikombe.

Ni umukino wabimburiye indi yose y’umunsi wa 22 wa shampiyona. Kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Musanze FC, umukino ubanza wabereye kuri stade Ubworoherane wari warangiye Musanze FC itsinze igitego 1-0.

Rayon Sports nk’ikipe yarigifite ikizere cyo kugumya kotsa igitutu APR FC mu rugendo rwo gushaka igikombe cya shampiyona yatangiye ikina neza ariko ikabura uburyo bwo kumenera mu bwugarizi bwa Musanze FC.

Harimo nk’amahirwe Kalisa Rashid yahushije kuri kufura (Coup-franc) yateye ariko umuzamu MUHAWENAYO Gad wa Musanze FC ayikuramo neza cyane.

Mu gice cya mbere ariko ikipe ya Musanze nayo yanyuzagamo ikagerageza uburyo bwo gushaka igitego ibifashijwemo na Salomon Adeyinka wari wagoye ikipe ya Rayon Sports na Sulley Mohamed.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Igice cya kabiri kigitangira, umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Julien Mette yahise akora impinduka maze akuramo IRADUKUNDA Pascal bakunze kwita ‘Petit Messi’ maze ashyiramo IRAGUHA Hadji.

Ibi byahise bituma ikipe ya Rayon Sports yotsa igitutu bikomeye ikipe ya Musanze FC ariko n’ubundi kuboneza mu izamu rya Musanze FC bikomeza kuba ingorabahizi.

RUMUMBA Sosthene utoza Musanze FC nawe yakoze impinduka ari nazo zamuhesheje insinzi kuri uyu munsi aho yakuyemo Sulley Mohamed na Kokote Udo maze ashyiramo TUYISENGE Pacifique na TINYIMANA Elissa.

Ku munota wa 72, Musanze FC yafatiranye Rayon Sports ikijagaraye maze bakina umupira w’ihuta mu kibuga hagati, bashyira umupira kwa Elissa wari ku ruhande rw’iburyo rwa Musanze FC maze azamura umupira muremure unyura imbere y’izamu, MITIMA Isaac na NSABIMANA Aimable ba Rayon Sports ntibabashije kuzibira umupira cyangwa kureba neza ko ntawabateza ibibazo bituma TUYISENGE Pacifique abanyura mu rihumye ashyira umupira mu izamu. Khadime Ndiaye umuzamu wa Rayon Sports ntakindi yari gukora uretse kureba umupira ugana mu izamu.

Rayon Sports yahise itangira kugerageza kwishyura igitego yari imaze gutsindwa nibwo umutoza Mette yakuyemo TUYISENGE Arsene maze ashyiramo RUDASINGWA Prince wanahushije bumwe mu buryo bwari bwabazwe ku munota wa 82 ariko umupira ukubita ku giti k’izamu gihagaze.

Ahagana ku munota wa 85 ubwo Rayon Sports yarigishaka igitego cyo kwishyura, bateye umupira ugana mu izamu rya Musanze FC, MUHIRE Anicet (Gasongo) agerageza gukuraho umupira ariko akutana umutwe na Rudasingwa wa Rayon Sports. Rudasingwa yahise aryama hasi ndetse hiyambajwe imbangukiragutabara ngo ahite yihutanwa kwa muganga.

Gasongo nawe yabanje kwihagararaho maze arahaguruka ariko hashize igihe gito ahita yongera agwa hasi, kuko imbangukiragutabara yari yajyanye Rudasingwa byasabye ko hiyambazwa imodoka isanzwe ngo nawe agezwe kwa muganga.

Iminota 90 y’umukino yageze umukino ugihagaze ariko bahita bongeraho iminota 11. Rayon Sports yakozemo impinduka kuko MVUYEKURE Emmanuel na Paul Alon Gomis binjiye mu kibuga basimbuye KANAMUGIRE Roger na Rudasingwa Prince warumaze kugira ibibazo.

Iyi minota ntacyo yafashije Rayon Sports kuko n’ubundi umukino warangiye Musanze FC itsinze igitego 1-0. Rayon Sports yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 42 naho Musanze FC iguma ku mwanya wa gatatuu n’amanota 41, ni mu gihe APR FC ikiyoboye n’amanota 46 ariko ifite imikino 2 itarakina.

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza kuri uyu wa gatandatu;

15:00 Amagaju FC VS Gasogi United (Huye Stadium)

15:00 Police FC VS AS Kigali (Kigali Pele Stadium)

15:00 Marines FC VS Kiyovu Sports (Umuganda Stadium)

15:00 Muhazi United VS Etoile de l’Est (Ngoma Stadium)

Imikino izakomeza ku cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024;

15:00 Mukura VS&L VS APR FC (Huye Stadium)

15:00 Etincelles FC VS Sunrise FC (Umuganda Stadium)

15:00 Gorilla FC VS  Bugesera FC (Kigali Pele Stadium)