PNL: Musanze FC yashyize igorora abakunzi bayo

885

Musanze FC yatangaje ko kwinjira ku mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona uzayihuza na Muhazi United ari ubuntu mu rwego rwo kwishimira gutsinda Rayon Sports, kwitegura umunsi mpuzamahanga w’umugore no kwegereza ikipe abaturage.

Ku munsi wa 22 wa shampiyona Musanze FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0, ni umukino wabaye tariki tariki 23 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium byatumye ikomeza gushimangira umwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ndetse irushwa inota 1 na Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri.

Mu gihe umunsi mpuzamahanga w’umugore utegerejwe ku wa 8 Werurwe 2024, Musanze FC yahaye impano abakunzi bayo yo kuzareba umukino uzayihuza na Muhazi United tariki 2 Werurwe 2024 ku buntu.

Uyu mukino uzabera kuri stade Ubworoherane y’i Musanze.

Abafana ba Musanze FC bashyizwe igorora