PNL: Hagiye gukinwa umukino w’umunsi wa 21

539

Kuri uyu wa gatanu tariki 16 Gashyantare 2024 harakomeza imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Primus National League.

Imkikino iratangira kuri uyu wa gatanu ikazakinwa kugeza ku cyumweru.

Ku wa gatanu tariki 16 Gashyantare 2024;

18:00  Kiyovu SC VS Amagaju FC (Kigali Pele Stadium), umusifuzi ni NSHIMIYIMANA Remy Victor

Imikino izakomeza ku wa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024;

15:00 Musanze FC VS Etincelles FC (Ubworoherane Stadium), Umusifuzi ni TWAGIRUMUKIZA Abdoulkalim

15:00 Gasogi United VS Gorilla FC (Kigali Pele Stadium), umusifuzi ni NKINZINGABO Jean Marie Vianney

15:00 Sunrise FC VS Mukura VS (Nyagatare Stadium), umusifuzi ni NGABONZIZA Jean Paul

15:00 Etoile de l’Est VS Rayon Sports (Ngoma Stadium), umusifuzi ni UGIRASHEBUJA Ibrahim

Imikino yo ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024;

15:00 Muhazi United FC VS Police FC (Ngoma Stadium), umusifuzi ni ISHIMWE Jean Claude

15:00 Bugesera FC VS APR FC (Bugesera Stadium), umusifuzi ni RUZINDANA Nsoro

15:00 AS Kigali VS Marines FC (Kigali Pele Stadium), umusifuzi ni NIZEYIMANA Is’haq

Abakinnyi batemerewe gukina uyu munsi wa 21 wa shampiyona barimo NIZIGIYIMANA Abdoulkareem (Makenzi) wa Kiyovu Sports, DUSABE Jean Claude, FELIX KONE Lottin na RUCOGOZA Ellias ba AS Kigali, NSABIMANA Hussein wa Etincelles, GAKWAYA Olivier wa Gasogi United na KUBWIMANA Cedrick wa Mukura VS bose bujuje amakarita atatu y’umuhondo.

NDAHIRO Derrick wa Police FC we azasiba uyu munsi wa shampiyona kuko yahawe ikarita itukura ubwo ikipe ye iheruka guhura na Rayon Sports. Police FC ikaba yarajuririye uyu mwanzuro muri FERWAFA gusa ntacyo irasubizwa.