PNL: FERWAFA yimuye umukino w’ikirarane wa APR FC na Etoile de l’Est

791

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryimuye umukino w’ikirarane wa APR FC na Etoile de l’Est uva tariki 28 Werurwe ushyirwa tariki 5 Werurwe.

APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona kuri ubu n’amanota 46 n’ikipe ya Etoile de l’Est iri ku mwanya wa nyuma, zombi zifite imikino 21 zimaze gukina muri shampiyona mu gihe andi makipe afite imikino 22, ibi bivuze ko aya makipe afitanye umukino.

Ubwo hategurwaga irushanwa ry’Intwari mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari uba tariki ya 1 Gashyantare nibwo FERWAFA yamenyesheje amakipe 4 ya mbere ku rutonde rw’imikino ibanza ya shampiyona ko agomba kwitabira iryo rishwanwa maze imikino yayo makipe muri shampiyona ihita isubikwa. shampiyona yarigeze ku munsi wa 18.

Ayo makipe yari APR FC, Rayon Sports, Police FC na Musanze FC. Iri rushanwa ry’Intwari ryakinwe tariki 28 Mutarama maze APR FC ikuramo Musanze FC naho Police FC ikuramo Rayon Sports. Umukino wa nyuma warangije Police FC yegukanye iki gikombe, umukino wabaye tariki 1 Gashyantare 2024.

Nyuma FERWAFA nibwo yashyize hanze amatariki yagombaga gukinirwaho ibirarane by’aya makipe. Yari tariki 7 na tariki 8 Gashyantare 2024. Iki gihe andi makipe yakinnye ibirarane byayo gusa bigeze kuri APR FC biba ngombwa ko ihera ku kirarane cya Marine FC yagize ubwo yajyaga muri Zanzibar gukina irushanwa rya Mapinduzi Cup.

Kuri iyi ngengabihe ya FERWAFA y’ibirarane yerekanaga ko APR FC igomba gukina na Etoile de l’Est tariki 28 Werurwe 2024. Nanone iyo urebye ku ngengabihe y’imikino ya shampiyona y’u Rwanda ubona ko tariki 29 Werurwe ikipe ya Gasogi United izakira Etoile de l’Est kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa 25.

Umwanzuro ni uko bitakunda ko Etoile de l’Est ikina imikino ibiri mu minsi ibiri ikurikirana ari nabyo byatumye umukino w’ikirarane ifitanye na APR FC kuri Kigali Pele Stadium wimurwa maze ugashyirwa tariki 5 Werurwe 2024.

Umukino ubanza wabereye i Ngoma wahuje aya makipe yombi warangiye APR FC itsinze igitego 1-0.