PNL: Abedi wa Police FC yatangiye imyitozo nyuma yo kugira ikibazo k’imvune

657

Nyuma yo kugira ikibazo k’imvune, umukinnyi wo mu kibuga hagati mu ikipe ya Police FC w’umurundi BIGIRIMANA Abedi yamaze gutangira imyitozo yoroheje.

Abedi yavunikiye mu mukino ikipe ya Police FC yatsinzwemo na Mukura VS kuri stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye ibitego 2-0. Uyu mukino wari uw’umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda, Primus National League ukaba warabaye tariki 11 Gashyantare 2024.

Nk’uko byatangajwe n’ikipe ya Police FC ubwayo yavuze ko Abedi yatangiye imyitozo yoroheje bitanga ikizere ko ashobora kugaruka mu kibuga vuba bidatinze cyane ko kuri ubu ikipe ya Police FC itorohewe kuko kuva imikino yo kwishyura yatangira ntamukino n’umwe iratsinda.

Mu mikino 7 imaze gukina yo kwishyura yatsinzwemo imikino 4, inganya imikino 2. N’ubwo Abedi agarutse ariko abakinnyi nka Peter Agblevor bo baracyari hanze y’ikibuga.

BIGIRIMANA Abedi yatangiye imyitozo yoroheje