Platini n’uwari umugore we bahanye gatanya

760

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata, mu karere ka Bugesera rwemeje ubwumvikane bwo gutandukana hagati y’umuhanzi Platini n’uwari umugore we Olivia.

Muri Werurwe 2021 nibwo NEMEYE Platini wamenyekanye mu muziki nka Platini P yakoze ubukwe na INGABIRE Olivia.

Nyuma yo gushakana, aba bombi baje kwibaruka umwana w’umuhungu ari nawe wabaye intandaro yo gusenya urugo rwabo.

Muri Mata 2023 nibwo hatangiye gusakara amakuru avuga ko Platini na Olivia batakibana, umubano w’aba bombi wajemo kidobya nyuma y’uko Platini abwiwe ko umwana arera atari uwe.

Byabaye ngombwa ko hapimwa utunyangingo ndangasano (ADN/DNA) ngo harebwe ko umwana yaba ari uwa Platini, koko ariko ibipimo bigaragaza ko umwana atari uwe.

Kuva icyo gihe amakuru yabaye menshi ko aba bombi baba bagiye gutandukana, Platini iyo yabazwaga iby’aya makuru ntiyasibaga kuyatera utwatsi.

N’ubwo Platini yabihishaga ariko ntibyakuragaho ko aba bombi batari babanye neza ndetse byatumye tariki 11 Mutarama 2024 aba bombi bitabaza urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata basaba gatanya, ikirego cyabo ariko cyakiriwe tariki 15 Mutarama 2024.

Kuri uyu wa gatanu nibwo urukiko rwemeje ubwumvikane bwa Platini na Olivia bwo gutandukana burundu no gusesa amasezerano bagiranye ubwo bemeranyaga kubana akaramata.

Urukiko kandi rwemeje ko aba bombi bagomba gutandukanywa mu gitabo cy’irangamimerere mu Murenge wa Remera aho bari basezeraniye.

Mu bindi urukiko rwemeje ni uko Platini na Olivia ntamwana bafitanye, umutungo utimukanwa ugizwe n’ibikoresho byo mu nzu ugomba kugabanwa mu bwumvikane ndetse inzu bari bafitanye mu Karumuna iraguma ari iya Platini ndetse igomba guhita imwandikwaho wenyine.

Platini na Olivia bibukijwe n’urukiko ko iki cyemezo kitajuririrwa ndetse ko ibi byose bigomba guhita bishyirwa mu bikorwa vuba na bwangu dore ko iki cyemezo cyahise gishyirwaho inyandiko mpuruza.