Petit Stade igihe gutahwa na volleyball nyuma yo kuvugururwa

1006

Petit Stade imaze imyaka ibiri ivugururwa igiye gutahwa ku mugaragaro hakinwa imikino y’igikombe cyo Kwibohora ya volleyball.

Kuri uyu wa gatanu nibwo hategerejwe gutangira irushanwa ryo Kwibohora mu mukino w’amaboko wa volleyball.

Iri rushanwa rikaba rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize mu bagabo no mu bari n’abategarugori.

Irushanwa ryo Kwibohora muri volleyball ni ubwa kabiri rigiye kuba aho ubushize ryegukanywe na APR VC mu bagabo na Police WVC mu bari n’abategarugori.

Kuri iyi nshuro amakipe aratangira akina 1/2. Mu bagabo, Police VC irakina na APR VC kuri uyu wa gatanu saa moya z’ijoro naho Kepler VC irakina na REG VC kuri uyu wa gatandatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu bari n’abategarugori, APR WVC irakina na Ruhango WVC kuri uyu wa gatanu saa kumi n’imwe z’umugoroba naho Police WVC irakina na RRA WVC kuri uyu wa gatandatu saa kumi z’umugoroba.

Iyi mikino yose irakinirwa muri Petit Stade ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1000 nyuma yo kuvugururwa.

Imirimo yo kuvugurura Petit Stade ikaba yarajyanaga n’iyo kuvugurura Stade Amahoro yanamaze gufungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME afatanyije na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, Dr Patrice Motsepe.

Ni umuhango wabaye tariki ya 1 Nyakanga 2024 ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi w’ubwingenge.

Petit Stade ishobora gushyira iherezo ku kibazo k’ibibuga bitujuje ubuziranenge muri shampiyona ya volleyball, hari aho wasanganga igisenge k’inyubako zikinirwamo ari gito yewe ntan’umwanya w’abafana wagenwe.

Ibi ntibyabangamiraga abakinnyi gusa bari mu kibuga kuko batisanzuraga ahubwo n’abafana ntibabashaga kureba neza.

Ku rundi ruhande, Perezida w’ishyirahamwe rya volleyball, FRBV, NGARAMBE Raphaël yavuze ko kuba volleyball ariyo igiye gufungura Petit Stade atari uko ariyo yashyizwe imbere y’indi mikino ahubwo ari uko ariyo gahunda yarikurikiyeho ku ngengabihe.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki 25 Nyakanga 2024 cyari kigamije kuvuga ku irushanwa ryo Kwibohora.