Perezida w’u Rwanda Kagame yageze Beijing mu Bushinwa yitabiriye inama

909

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yageze i Beijing mu Bushinwa kuri uyu wa kabiri tariki 3 Nzeri 2024 aho yitabiriye inama ihuza Abayobozi b’ibihugu by’Afurika n’u Bushinwa, FOCAC nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Abayobozi b’ibihugu batandukanye bo muri Afurika bateganyijwe kwitabira iyi nama, uretse Perezida Kagame hari n’abandi bayobozi bamaze kugera muri Beijing barimo William Ruto wa Kenya, Lazarus McCarthy Chakwera wa Malawi, Mahamat Déby wa Chad, n’abandi.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro yayo ya cyenda ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti,”Gufatanya guteza imbere ivugurura no kubaka umuryango wo mu rwego rwo hejuru w’u Bushinwa na Afurika ufite ejo hazaza.”

Inama y’uyu mwaka ikaba iteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatatu tariki 4 Nzeri 2024 ikazarangira ku wa gatanu tariki 6 Nzeri 2024.

Biteganyijwe ko mu muhango wo gutangiza iyi nama hazatangazwa gahunda y’ibizakorwa hagati ya 2025-2027 kandi bikanemezwa.

Biteganyijwe ko kandi Perezida Kagame aherekejwe n’intumwa z’u Rwanda, aragira umwanya wo kuganira na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping n’inzego zitandukanye muri iki gihugu.

Perezida Kagame yakiranywe Urugwiro mu Bushinwa