Perezida wa Uganda Museveni yakiriye Kenyatta baganira ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa DR Congo

206

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya gusa kuri ubu akaba yarahawe inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo maze baganira ku bibazo biri muri icyo gice.

Uku guhura kw’aba bombi kukaba kwarabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024  nk’uko byemejwe na Perezida Museveni.

Abinyujije kuri X yahoze yitwa Twitter, Perezida Museveni yanditse agira ati;”Nahuye n’umuhuza uyoboye inzira y’amahoro y’i Nairobi yemejwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Uwahoze ari Perezida Uhuru Kenyatta, tuganira ku nshingano z’akarere ku izamuka ry’ibibazo mu Burasirazuba bwa DRC.

Ibi bibaye nyuma y’aho imirwano muri DR Congo yongeye gukaza umurego hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za DR Congo, FARDC. M23 ikaba hari n’uduce ikomeje kwigarurira.

Umutwe wa M23 umaze igihe ushyira hanze amatangazo werekana ko hari igikwiye gukorwa ku bikorwa bya FARDC n’abo bafatanyije byibasira inzirakarengane z’abasiviri mu bitero by’intwaro ziremereye bagaba mu bice bituwemo n’abaturage.

Mu myanzuro yafatiwe i Nairobi muri Kenya n’i Luanda muri Angola yasabaga Guverinoma ya Congo kugirana ibiganiro n’imitwe irimo M23, Uyu mutwe uvuga ko ugishyigikiye iyi myanzuro, nyamara ubutegetsi bwa Perezida wa DR Congo Antoine Tshisekedi bwo ntibubikozwa, buvuga ko budashobora kuganira n’umutwe witerabwoba nk’uko bwamaze kwita M23.

Guhura kwa Perezida Museveni na Uhuru Kenyatta byatumye abasesengura ibya Politiki bahamya ko hari ingamba nshya kandi zikarishye zaba zigiye gufatwa ku bibazo biri muri DR Congo.