Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yahuye na Papa Francis i Vatican

205

Ku munsi w’ejo nibwo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yahuye na Nyirubutungane Papa Francis i Vatican mu ruzindiko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari kugirira muri icyo gihugu baganira ku mibanire y’ibihugu byombi ndetse n’amahoro ku isi.

Vatican News yanditse ko aba bombi bagarutse ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Tanzania by’umwihariko mu bikorwa by’urukundo, uburezi no mu gice cy’ubuzima.

Iki kinyamakuru cyakomeje cyandika ko nyuma y’ibiganiro byarebaga by’umwihariko kuri Tanzania hakurikiyeho ibiganiro byerekeye akarere muri rusange n’ububanyi mpuzamahanga, impande zombi zerekanye icyifuzo cyo kugarura amahoro.

Nyuma yo guhura na Papa Francis, Perezida wa Tanzania Hassan yahuye n’Umunyamabanga wa Vatican, Kardinali Pietro Parolin n’Umunyamabanga wa Vatican ushinzwe ububanyi n’amahanga, Arikipesikopi Paul Richard Gallagher.

Uruzinduko rwa Perezida Hassan i Roma rubaye urwa mbere kuva 2007 ubwo uwari Perezida Jakaya Kikwete yasuraga ubu butaka butagatifu. Muri 2016, uwari Perezida John Magufuli witabye Imana yatumiye Papa Francis muri Tanzania.